Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Agezweho Iburayi, Byahinduye isura Manchester united irigutegura kugura umuzamu, Mbappe yavunitse ,Guimaraes, Paris saint-Germain, Liverpool,…..

Ikipe ya Manchester united iri gutekereza kwerekeza ku muzamu Jan Oblack, igihe cyose yaba ihisemo gutandukana na Andre Onana utarimo kwitwara neza.

Ikipe ya Liverpool biravugwa ko nihaza ikipe itanga amafaranga afatika kuri Thiago Alcantara izahita irekura uyu musore w’imyaka 32 ukina hagati mu Kibuga. Liverpool kandi iracyafite gahunda yo kugura umukinyi Bruno Guimaraes w’ikipe ya Newcastle United. Guimaraes yamaze kumvikana na Newcastle United kongera amasezerano azamugeza muri 2028.

Ikinyamakuru Le Parisien Kirandika ko nta biganiro byigeze biba hagati ya Kylian Mbappe nikipe ya Paris saint-Germain Arsenal kukuba uyu mukinnyi w’imyaka 24 yaguma muri PSG. Mbappe azasoza amasezerano ye muri Paris saint-Germain umwaka utaha mu meshyi ya 2024.

Fikayo Tomori w’imyaka 25 akaba myugariro w’ikipe ya AC Milan n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza arifuzwa n’ikipe ya Paris saint-Germain.

Ikipe ya Aston villa iri mu biganiro n’umukinnyi wayo Ollie Watkins w’imyaka 27 kukuba ya kongererwa amasezerano mashya.

Ikipe ya Atletico Madrid yaraye itsinze Real Madrid ibitego 3-1 muri derby yi Madrid. Alvaro Morata yatsinze Ibitego 2 ikindi kwinjizwa na Greizmann, igitego cya Real Madrid kinjijwe na Ton kroos.

Kylian Mbappe yaraye avunikiye mu mukino ikipe ya Paris saint-Germain yanyagiyemo Marceille Ibitego 4-0. Mbappe yasimbuwe ku munota wa 32′ nyuma yo kugira ikibazo kimvune, ntiharatangazwa niba Imvune ye yoroshye cyangwa izamara igihe kirekire.

Related posts