Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Agezweho i Burayi: Mbappe na PSG byadogereye, igurwa rya Manchester united, Messi, abakinnyi amakipe akomeye akomeje gushaka

Ikipe ya Paris saint-Germain nyuma yo kutajyana na Mbappe muri Japan kwitegura umwaka utaha w’imikino 2023-2024, yamusabye kwitozabya na bakinnyi iyi kipe idafitiye gahunda.

Ikipe ya Bayern Munich ugiye gutanga ubusabe bwa gatatu ku mukinnyi Harry Kane, miliyoni £80 yaherukaga gutanga Tottenham Hotspur yarazanze ivuga ko ishaka miliyoni £100.

Umutoza wa Manchester united Eric Ten Hag avuga ko Harry Maguire azungukira mu kuba atakiri kapiteni wa Manchester United, aho ubu agiye gutekereza ku kazi ko gukina gusa.

Igurwa rya Manchester united rikomeje kuba ikibazo, abafana ba united bafite ubwoba bw’uko abaherwe basanzwe bayoboye iyi kipe bazanga kuyigurisha bitewe n’uko amafaranga angana na Biliyoni £6 bifuzaga ntawe uri kuyatanga.

Umukinyi Lionel Messi mu mukino we wa mbere yambaye umwenda wa Inter Miami yatsinze igitego cye cya mbere kiba igitego cya 700 atsinze hatabariwemo ama penaliti.

Umutoza wa Arsenal yamaze gutangaza ko Thomas Partey ari muri gahunda ze umwuka utaha w’imikino. Bivuzeko atifuza ku mutakaza.

Related posts