Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ageze aho ampa miliyoni ngo nkunde ndyamane na we ese mbireke ko ndi umukene , Nkore iki koko? Mungire Inama

Umukunzi wacu yatwandikiye ngo mumugire inama ni nyuma y’uko umusore amusabye ko baryamana arabyanga none ageze aho amuha miliyoni 2.

Yagize ati”nk’uko mudasiba kugira abantu inama nanjye mbandikiye mbasaba inama ku kibazo mfite kinkomereye! Ndi umukobwa nkaba mfite imyaka 24 narize, mfite n’ahantu ubu ndimo gutera ikiraka ndetse ndateganya gukora ubukwe umwaka utaha.

Ikibazo mfite rero ni iki abantu benshi bambwira ko ndi mwiza kuva kera ndetse bakana nkunda cyane ariko nkitwararika nti hato ntazavaho mba ikirumbo, hashize igihe kinini hari umugabo w’umukire ukunda byasaze ambwira ko ashaka ko namubera umugore nkabyanga kuko afite undi, nkimara kumuhakanira ntibyaciriyaho yarakomeje aranserereza ati wenda niba wanze kumbera umugore reka tuzaryamane rimwe gusa nabyo ndabyanga .

None muri iyi minsi aherutse kumbwira ngo ni mwemerere azampa milliyoni ebyiri kandi ndi isugi nta musore n’umwe ndaryamana na we kuva nabaho ariko numva ayo mafaranga yose nkumva rimwe nakwemera ubundi ngatekereza icyo nazabwira Cheri wanjye nkakibura kandi yaranyihanganiye ngo tuzabikora twabanye na we ntabyo arakora kuva yabaho.None bakunzi mungire inama amagara yanjya nyagurane amagana?”

Related posts