Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Agatoki kamenyereye gukomba gahora gahinnye koko, Gacinya wa Rayon Sport yongeye Gusahura ikipe ya APR FC Abakinnyi bakomeye,bishimangira ko Rayon Sport izaba arinshya umwaka utaha wimikino. Soma inkuru irambuye hano!

Umwe mubakinnyi bakomeye Ikipe ya Rayon Sport yifuza gukura muri APR FC ndetse ibiganiro bigeze kure

Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport Gacinya Chance Denis yiyemeje kongera gukura abakinnyi mu ikipe ya APR Fc akasinyisha mu ikipe ya Rayon Sport nkuko yabikoze mugihe yarayoboye iyikipe ikundwa na benshi.

Ikipe ya Rayon Sport ikundwa na benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, imaze igihe ihangayikishije abayikunda kubera ibibazo by’urudaca bitasibye kuyirangwamo ndetse no kuyisubiza inyuma ndetse ibi bikaba byaragiye biyigiraho ingaruka muburyo bugiye butandukanye nkaho mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 yaje gusoza kumwanya wa7 muri chapiona y’u Rwanda ibintu bidasanzwe bizwi ku iyikipe ikundwa nabatabarika mu Rwanda kubera ubwinshi bwabo.ibi bikaba ari no muri bimwe mubyababaje abayikunda ndetse n’ubuyobozi bushya bwari bumaze guhabwa iyikipe burangajwe imbere na Rt Uwayezu Jean Fideli.

Ubwo Gacinya Chance Denis yayoboraga ikipe ya Rayon Sport hari mumwaka w’imikino wa 2016-2017 ndetse no mumwaka w’imikino wa 2018-2019 uyumugabo yaje gukora igisa namateka maze aza gukura abakinnyi mu ikipe ya APR FC abazana mu ikipe ya Rayon Sport yarabereye umuyobozi icyogihe akaba yaratwaye umwe mubakinnyi bakomeye cyane ukina mukibuga hagati ndetse na myugariro kabuhariwe. icyogihe igikuba cyaracitse ndetse abantu benshi baratangara kuberako byari bisanzwe bimenyerewe ko abakinnyi bava mu ikipe ya Rayon Sport batwawe na APR FC muburyo bw’ibanga.

Hashize igihe hacicikana amakuru kumbuga nkoranya mbaga ko uyumugabo wagiye ukora udushya twinshi mugihe yarayoboye ikipe ya Rayon Sport Bwana Gacinya Chance Denis bivugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sport bwaba bwarongeye kumugirira icyizere maze akemererwa kuba yabafasha mukugura abakinnyi iyikpe izifashisha mu mwaka utaha w’imikino. nkuko rero twacukumbuye tugashaka kumenya bamwe mubakinnyi baba bari guhura nuyumugabo mu ibanga nkuko asanzwe abigenza , twasanze harimo abakinnyi bakomeye cyane barimo Ombolenga Fitina usanzwe akina kuri kabiri ndetse na Ruboneka Jean Bosco usanzwe ukina mukibuga hagati.

Amakuru ahari nuko aba bakinnyi ikipe ya APR FC yatinze kubongerera amasezerano ndetse bikaba bivugwa ko aba basore basanzwe bakinira ikipe y’igihugu amavubi bidatinze baza kwisanga mu ikipe ikundwa na benshi mu Rwanda ariyo Rayon Sport Fc. twashatse kumenya icyo aba bakinnyi babivugaho ariko batubwira ko kubwabo bumva atari igihe cyo kuba batangaza ayamakuru ko kubwabo bakiri abakinnyi ba APR FC cyane ko basigaje imikino ibiri kugirango basoze umwaka w’imikino n’ikipe ya APR FC.

Mugihe ibi byaba byaba byemejwe ko uyumugabo witwa Gacinya Chance Denis ari wenyine ushobora kugura umukinnyi ugikenewe cyane na APR FC maze akaba yamuzana mu ikipe ya Rayon Sport mugihe ayamakipe yose asanzwe ahangana cyane ndetse akaba arinayo makipe yonyine hano mu Rwanda ahuzwa n’amarushanwa cyangwa agahuzwa na Leta . mugihe hagira andi makuru mashya amenyekana kuri irigurwa ry’aba bakinnyi bava muri APR FC bajya muriRayon Sport twakomeza kubibakurikiranira ndetse tukabibamenyesha mumakuru yacu ataha.

Related posts