Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Agahinda Gakomeye kubatuye umujyi wa Goma. Majoro Willy ngoma atangaje ko aribo batahiwe. Ngaya amakuru azindutse avugwa!

Abarwanyi ba M23, uko bukeye nuko bwije barikugenda bagaragaza imbaraga zidasanzwe muntambara barimo, ndetse arinako bagenda batsinda ingabo za leta FRDC bazambura ibice bigiye bitandukanye. igikomeje gukomeza iyintambara, nuko leta ya DR Congo iyobowe na Felic Antoine Kisekedi yakomeje gutera utwanzi inzira y’ibiganiro kandi aribyo byonyine byaba maze izi nyeshyamba za M23 zikemera gushyira intwaro hasi.

Murukerera rwo kuri icyicyumweru, Majoro Will Ngoma usanzwe ari umuvugizi wa M23, ashimangiye ko aba barwanyi bakomeje kugenda bigarurira ibice bitandukanye. aganira na Radio ijwi rya amarica dukesha ayamakuru, yatangaje ko M23 isigaje iminsi ibarirwa kuntoki ikaba imaze gucakira umujyi wa Goma , ndetse yongera ho ko kubwabo urugamba barimo baruzi ndetse biteguye kururwana ngo kabone niyo abasirikare babo bapfa hagasigara abasirikare ba 2 nabo ngo biteguye urugamba no guhagama leta ya DR Congo.

Abaturage batuye mugace ka Goma nabo umunyamakuru yagerageje kubavugisha, batangaza ko batewe ubwoba cyane nibiri kubera mugihugu cyabo ndetse bagaragaza ko bafite impungenge z’aho bahungira mugihe byakomera nkuko Major Willy Ngoma yabitangaje , ndetse baterwa agahinda n’ibyo bagenzi babo bakoze k’umupaka w’u Rwanda ndetse bibaza byinshi kubyerekeye aho bahungira maze imitima ikarushaho kubavamo.

Aba barwanyi nkwibutse ko batangaza ko icyo barwanira ari uburenganzira bwabo, ndetse hakaba hibazwa impamvu leta ya DR Congo aho kwicara ngo baganire imenye icyo abaturage bayo bashaka, ahubwo ikabihimisha guhora muntambara kandi babizi neza ko bigira ingaruka mbi kubaturage bashinzwe kureberera.

Related posts