AG Promoter yashimishije abantu ubwo yambikaga impeta umukunzi we Micky ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025, mu birori byabereye i Rebero. Ni umuhango wateguwe mu ibanga, ku buryo Micky yabanje gutekereza ko agiye mu isabukuru y’inshuti ye , akaza gutungurwa no kwisanga mu birori byo kumwambika impeta. Ni ibirori byari byitabiriwe n’inshuti zabo za hafi.
Micky yavuze ko yari azi ko hari gahunda yo ku mwambika impeta,gusa ntabwo yari azi igihe byari buzabere. Ati: “Ndishimye cyane, nari nzi ko bizabera ku Gisenyi, none nanjye ndatunguwe no kubisanga hano.”
Ku rundi ruhande, AG Promoter yavuze ko kuva ahura na Micky agakorera ikiraka cy’ibihumbi 500 Frw ku buntu, yahise yumva ko ari we mugore we w’ukuri. Yongeyeho ko nubwo bakina ibintu byinshi ku mbuga nkoranyambaga, iby’urukundo rwabo atari imikino .
AG Promoter yakomeje agaragaza amarangamutima akorakora ku nda ya Micky, bituma benshi bakeka ko bashobora kuba bitegura kwibaruka. Micky yabasubije agira ati: “Uko bimeze muzagenda mubimenya, mbibabwire mundoge.”
Uyu mukobwa yavuze ko bateganyaga gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2025, ariko bikadindizwa no kubura indangamuntu.
Aba bombi batangiye urugendo rwo gukundana mu 2024.
