Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports Afhamia Lofti yemeje ikintu gikomeye gishobora gutuma umwaka utaha yatoza ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi imwifuza.
Hashize igihe ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda bitangaje ko ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha izaba irimo gutozwa na Afhamia Lofti umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse n’ab’ikipe ya Rayon Sports.
Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yakuyemo ikipe ya Mukura Victory Sports kugiteranyo cy’ibitego 4-3 mu gikombe cy’Amahoro, uyu mutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko umwaka utaha ashobora kuzava muri iyi kipe bitewe n’ibintu bitandukanye abonamo kandi bitagenda neza.
Afhamia Lofti yavuze ko mu bintu bigomba gutuma atazagumamo ni uko abona ngo gutoza ikipe nk’iyi idafite abayobozi nubwo akarere kabafashaga ariko ngo biragoye cyane. Yanavuze ko aho gukomeza kuyitoza imeze kuriya yasubira iwabo muri Tunisia cyangwa yabona Indi kipe akaba yayerekezamo. Uyu mutoza mu minsi yashize yatangazaje ko ikipe ya Rayon Sports ikomeye kubera abafana bayo ifite kandi benshi.
Uyu mutoza bisa nk’ibyamaze kurangira hagati ye n’ikipe ya Rayon Sports bitewe ni uko ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Police FC mu gikombe cy’Amahoro, yagaragaye ari kumwe na Uwayezu Jean Fidel ubona ko baganira nk’abafitanye ubushuti bumaze iminsi.
Ikintu cyazamuye ibi byose ni uko uyu mutoza ubwo yabazwaga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yavuze ko akireba kuri Shampiyona akirimo ibindi azabitekereza mu gihe Shampiyona izaba irangiye. Lofti yongeye kubibazwaho bwo yahise asubiza yerekana ko nubwo afite amasezerano muri Mukura Victory Sports ariko baganira akaba yayisohokamo mu gihe ibyo ashaka bitagenda neza, bivuzeko gahunda ihari yo kuyisohokamo bisa nk’ibyarangiye.