Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

AFCON 2023: Tunisia yikorejwe ibirago hakiri kare.

Imikino y’igikombe cya Afurika iri kubera muri Cote d’Ivoir yakomezaga aho mu itsinda rya E ari ryo ryari ritahiwe.

Ni imikino yatangiye ku isaha ya saa Moya.

Iri tsinda ryari rifite icyo risobanuye kuri buri kipe kuko amakipe yose uko ari ane yarafite amahirwe yo gukomeza muri 1/8 cy’irangiza.

Umukino wa South Africa na Tunisia niwo wari uraje ishinga benshi kuko bari bakeneye kumenya nimba Ikindi gihugu cy’Abarabu kirataha nyuma ya Algeria.

Ni umukino waranzwe ni ishyaka ku mpande zombi ari nako umutoza Hugo Bruce wa Bafana Bafana akomeza kongeramo imbaraga.

Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi.

Ku rundi ruhande ariko ikipe ya Mali nayo yakinaga n’ikipe ya Namibia,uyu nawo ni umukino wari utegerejwe na benshi cyane kuko Iyi Mali yo n’ubwo yari yaramaze gukatisha itike Namibia yo yashakaga kunganya byonyine.

Niko byaje kugenda Namibia ibifashijwemo n’abasore bayo barangajwe imbere na Peter Shalulile batifasha kubona inota rimwe imbere ya Kagoma za Mali.

Ikipe ya Mali ikaba izamutse iyoboye itsinda n’amanota 5,mu gihe Afurika y’Epfo izamutse ari iya kabiri n’amanota 4,naho ikipe ya Namibia izamutse nk’ikipe yatsinzwe neza cyangwa se Best looser mu ndimi z’amahanga n’amanota 4.

Ikipe ya Tunisia yo isezererwa itarenze umutaru.

Igikombe cya Afurika hakomeje kubamo gutungurana ndetse amakipe agahita yirukana n’abatoza nyuma yo kugira umusaruro utari mwiza.

Indi mikino itegerejwe ku isaha ya saa Yine ikipe ya Marocco irakina na Zambia mu gihe Taifa stars ya Tanzania irakina na Leopard za Congo Kinshasa.

Iri tsinda niryo ritanga nimba ikipe ya Cote D’Ivoire irakomeza muri 1/8 kuko kugeza ubu ntirazamuka kuko nta yindi kipe iragira amanota atatu gusa nk’ayo ifite.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts