AFC/M23 igiye Leta ya Kinshasa bagiye kwambura intwaro Wazalendo, Abanyekongo babisamiye hejuru

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko mu byo uri kuganiraho na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse baniyemeje, harimo uko imitwe yose ikorera mu burasirazuba bwa RDC irimo n’iya Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta yasenywa ikanamburwa intwaro.
AFC/M23 yemeje aya makuru biciye mu munyamabanga uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo.Iki kiganiro cyabereye mu mujyi wa Goma cyagarukaga ku mahame shingiro aganisha ku guhagarika intambara AFC/M23 na Kinshasa basinyiye i Doha muri Qatar mu mpera z’icyumweru gishize.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ariya mahame, Kinshasa na AFC/M23 bagomba gukomereza ibiganiro muri kimwe mu bihugu bya Afurika, aho hari ingingo zibarirwa mu munani impande zombi zizaganiraho.Imwe muri izi ngingo ni irebana no kwambura intwaro abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Mbonimpa ubwo yasobanuraga iyi ngingo, yavuze ko mu mitwe igomba kwamburwa intwaro harimo na Wazalendo, ndetse ko impande zombi zabyiyemeje.Ati: “Impande zombi ziyemeje kwirinda gushyigikira, kureberera no kubungabunga umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro. Impande ziyemeje kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu; Wazalendo zose n’indi mitwe yose y’imbere mu gihugu tugomba kubambura intwaro. Impande zombi zaniyemeje gusenya imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga, ADF, FDLR n’indi.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka na we yemeje ko Wazalendo zigomba kwamburwa intwaro, asaba abagize iyi mitwe gutangira kuzirambika.

AFC/M23 yatangaje ko hari gahunda yo kwambura intwaro iriya mitwe, mu gihe ikomeje gufatanya n’Ingabo za Leta ya Kinshasa mu ntambara zirwanamo na M23.Uyu mutwe ku ruhande rwarwo ugaragaza kwambura Wazalendo intwaro nk’intambwe iganisha ku kurwanya burundu imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro arambye mu karere.