Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Adil yatangaje ibirego 3 arega APR FC nuko umukinnyi wayo yabeshye mu rukiko

Adil wahoze atoza ikipe ya APR FC anayigiriramo ibihe byiza,kuko yakoze agahigo ko kumara imikino 50 ataratsindwa, nubwo byarangiye ntabi bamwirukanye nyuma yo kumara igihe yarahagatitswe.

Adil wareze APR mu rukiko rukuru rwa FIFA yatangaje icyo arega APR FC harimo kumwirukana nta mpamvu,kumusuzugura no kumuharabika kandi ngo yarayikoreye ibitangaza.

Akomeza avuga ko we impamvu arega APR FC atari amafaranga ashaka ahubwo ko ari ukigira ngo arenganurwe.

APR FC yo ikamushinja kutabana neza n’abakinnyi harimo n’umuzamu Pierre watanze ubuhamya avuga ko Adil yamunize ku mukino wabahuzaga na Rwamagana,ibyo umutoza Adil abyamaganira kure avuga ko abeshya atabitinyuka,ko ari umwana yazamuye akamuha amahirwe mu gihe abandi bari bamutereranye bashaka kumwirukana.

Urubanza rurakomeje imyanzuro y’urukiko nisohoka tuzabibagezaho.

Related posts