Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Adil na APR FC bakomeje guhanganira murukiko kugera aho bitabaje abakinnyi batatu

APR FC ikomeje kw’itaba urukiko rwa FIFA nyuma yo kwirukana umutoza wayitozaga Adil Erradi Mohammed agahita abajyana murukiko.

Amakuru ahari aravuga ko abakinnyi ba APR FC batatu umuzamu Ishimwe Pierre, Ruboneka Jean Bosco na Nzotanga bagiye gutanga ubuhamya mu rukiko rwa FIFA TAS kubyo umutoza Adil yagiye abakorera mu bihe bitandukanye.

Bumwe mu buhamya bwatanzwe nuko Adil yifashe umuzamu wa APR FC Ishimwe Pierre akamuniga k’umukino wabahuzaga na Rwamagana FC ubu yahindutse Muhazi FC.

Umutoza Adil yageze muri APR FC muri 2019 ayisohokamo muri 2022,yavuye mu Rwanda ataratsindwa na Rayon Sports kandi atwara ibikombe bitatu bya shampiyona yikurikiranya.

Bimwe APR FC ishinja Adil ni ukutabana n’abakinnyi neza hamwe n’ubuyozi bw’ikipe bwagiye bumwihanangiriza.

ngo ubuhamya bwatanzwe buzashingirwaho hafatwa undi mwanzuro w’urubanza uzasomwa mu kwezi gutaha nk’uko babitangarijwe n’urukiko.

Related posts