Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abo muri Rayon Sports bahigiye kuvuguruza umuyobozi wa APR FC

Ntagihe kinini gishize Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira atangaje ko Rayon Sports itakirusha abafana APR FC, ibyo byahise bikurura Impaka ndende mu bitangazamakuru ndetse no mu bakunzi b’amakipe yombi, hibazwa niba umuyobozi afite ukuri.

Icyo benshi bahurizaho n’uko Rayon Sports ikirusha APR FC abafana nubwo aba APR FC nabo basigaye ari benshi. Ariko noneho amakipe yombi yatezwe umukino afitanye kuri uyu wa gatandatu kugirango  izo mpaka zishyirweho akadomo.

Mu rwego rwo kugaragaza ko ariyo kipe ya mbere mu bafana hano mu Rwanda Rayon Sports yashyizeho gahunda yise Duce Impaka, Aho abafana bo mubice bitandukanye by’umwihariko mu ntara y’Amagepfo bashyiriweho uburyo bwo kuzahagurukira rimwe mu ma Bisi bakerekeza mu mujyi wa Kigali gufana Murera.

Ubu buryo bukaba buzorohereza abafana bakagenda ari benshi bishobora kuzatuma ibyo Afande Richard umuyobozi wa APR FC yatangaje bigaragara nko kwibeshya.

Mu gihe abo muri Rayon Sports bambariye urugamba muri APR FC bo baratuje ahari ibyabo barashaka kubikora bucece bakazigaragaza ku munsi w’umukino. Rayon sports niyo izakira APR FC kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Werurwe kuri Sitade ya Kigali Pele i saa 15h00.

Related posts