Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

 

Mu karere ka Gisagara ku rwibutso rw’akarere rwa kabuye, ku wa 23 Gicurasi 2024, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, abari abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu ntara yose y’Amajyepfo, aho umushyitsi mukuru yari Guverineri w’intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi.

Drocelle Mukakabera, ni umwe mu bari abacuruzi mu gihe cya Jenoside ariko akaba yarayirokotse, yavuze ko hari isomo bakuyemo muri aya mahano yabaye mu Rwanda, nubwo havukijwemo ubuzima bwa benshi.

Ati” Mu by’ukuri ibyabaye twarabibonye abandi bagiye ntibabibonye ariko abasigaye byakagombye kubaha isomo, amateka yacu tugomba kuyigiraho ariko tugafata n’ingamba niba mukora bimwe mwakagombye kugira ubumwe hagati yanyu kuko buri wese aba akeneye inyungu”.

Rutayisire Francois nawe ni uwari umucuruzi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yanenze cyane abijanditse muri ibi bikorwa bibi byaranze u Rwanda, avuga ko aho ari hose hari isomo yakuyemo.

Yagize ati” Abantu bakoze Jenoside ntacyo bungutse uretse kumenengana, uretse gufungwa, n’uwabibonye akabona ababikoze akijandikamo ntacyo yungutse ndakeka ko uyu munsi afite iryo somo”.

François Twagirumukiza ukuriye Ihuriro ry’ubucuruzi muri PSF nawe yanenze abari abacuruzi bakoze Jenoside, avuga ko ubwo bashoraga imari zabo mu bikorwa bibi ntacyo bungutse.

Ati” Ibyabaye, byabaye ibikorwa bibi by’indengakamere, kandi byakozwe n’abikorera, bafashe imari yabo aho kuyishora mu byubaka bayishora mu bisenya igihugu, nta nyungu na nkeya irimo uyu munsi n’igihombo gusa , kuko bamwe barabitaye n’ibyo basahuye, ndetse abandi baranafungwa, ibyo byose ni ingaruka mbi kandi ziturutse mu gushora imari yabo mu bitari ngombwa”.

François Twagirumukiza, yakomeje avuga ko amateka mabi yaranze u Rwanda harimo isomo rikomeye , ari naho yahereye asaba abacuruzi b’ubu ko bagomba gushingira ku mateka mabi bakubaka amateka meza, dore ko ari bo bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.Yagize ati” Isomo rero ririgaragaza, ari abana bumva amateka ndetse n’ababibonye ndahamya ko uyu munsi nubwo hagira ikiba nta wakongera kwishora muri ibyo. Uyu munsi icyo dusaba abacuruzi, ni uko baba abacuruzi bareba kure, biyubaka, bubaka n’igihugu, bagashingira ku mateka mabi yabaye bakubaka ameza, kuko uyu munsi urebye aho igihugu kigeze abacuruzi bagifitemo uruhare runini, kandi ibikorwa bakora n’ibikorwa byigaragaza bituma igihugu cyacu kimaze gukataza”.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yihanganishije abarokotse Jenoside, ndetse anashimira urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyepfo, kubufatanye bwabaranze mu gutegura iki gikorwa cyo kwibuka abari abacuruzi bo mu ntara y’ Amajyepfo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati” Nkomeje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, mu komeze kwihangana no kwiyubakamo ubudaheranwa, kuko ari byo bizagamburuza uwari we wese wifuzaga ko mwazima. ndashimira urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyepfo, kubufatanye bwabaranze mu gutegura iki gikorwa cyo kwibuka abacuruzi bo mu ntara y’ Amajyepfo bazize Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’uburyo mu komeje gufata mu mugongo no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994″.

Yakomeje agira ati” Nagira ngo mbibutse ko igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside mu 1994, ari igikorwa tuzahora dukora mu rwego rwo kubazirikana no kubaha agaciro. Ibi rero tubikora mu rwego rwo kurwanya ko Jenoside itazongera kubaho ukundi”.

Muri uyu mwaka abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo, bamaze kuremera abantu babaha inka 46 n’izatanzwe uyu munsi zirimo, bamaze kandi kubaka inzu 3 zifite agaciro ka miliyoni 15 frw, batanze n’igishoro kingana na miliyoni 2.280 frw, ibi bikorwa byo kuremera bya kozwe n’uturere two mu ntara yose y’amajyepfo, kandi nubu biracyakomeje.

Related posts