Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abayobozi batazi umupira, abatoza 9 mu myaka ine, amasomo ku gucunga amafaranga! Umutoza Julien Mette w’amezi atandatu yanyujije itoroshi muri Rayon Sports

Umutoza mpuzamahanga w’Umufaransa, Julien Mette, uherutse gutandukana n’Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe na perezida Jean Fidèle bukwiriye kwemera ko nta mupira buzi, ahubwo bagashaka abantu ba hafi bawuzi bakabafasha.

Ni ibikubiye mu butumwa burebure Julien Mette kuri ubu uri iwabo i Bordeaux mu Bufaransa, yahaye igitangazamakuru cya B&B Kigali mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Kamena 2024.

Uyu mutoza wagiye amaze kurangiza amasezerano ye y’amezi atandatu, yagarutse ku minsi ye Muri Rayon Sports aherutse gusezera agira ibyo ashima, gusa ananenga bikomeye Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na perezida Uwayezu Jean Fidèle ku byo butamubaniyeho.

Mu byo yibazeho harimo ko ubu buyobozi bugizwe n’abantu batari abanyamupira, batawuzi gusa ikibabaje kurushaho, kikaba ko batanashaka kuzana abawuzi ngo babafashe cyangwa bakazana abo batazi neza.

Ati “Ntabwo kureba imikino 15 mu cyumweru bisobanuye ko bamenya umupira. Umupira w’amaguru urakomeye, gusa birororshye kuwumva. Ufite amategeko yoroshye, ariko bikagorana kuyigisha. Perezida akwiriye kwemera ko nta mupira azi, agahitamo abamwegereye beza bazi umupira. Inararibonye mu mupira w’amaguru.”

“Nkange perezida ntabwo yari azi n’umwirondoro wange [CV], ntabwo yari azi ko natoje Ikipe y’Igihugu [ya Djibouti].”

Yakomoje no ku birebana n’ihindagurika ry’abatoza ryabaye ikibazo muri iyi kipe aho mu myaka ine perezida Jean Fidèle amaze ayoboye Rayon Sports kuva muri 2020, iyi kipe imaze gutozwa n’abatoza icyenda bose.

Julien Mette yagize ati “Nange bamfashe kuko cyari icyemezo gihubukiwe kuko iyo baza kuba barihanganiye umutoza wabanje, bari kuba bararangizanyije uyu mwaka. Niba none wirukanye umutoza wa mbere, ejo ukirukana uwa kabiri, ugahora mu byo kwirukana umutoza birangira nta musaruro ukuyemo.”

Uyu mutoza witegura kwibaruka mu Bufaransa yagiriye Rayon Sports inama yo kwiga gucunga neza amafaranga ibasha kubona, gutegura iminshinga yayo yitonze itagendeye ku bwoba iterwa n’igitutu cy’abafana.

Ati “Rayon Sports yari ikwiriye kureka ubwoba, ahubwo igategura imishinga y’igihe kirekire izatanga umusaruro, bakamenya gucunga neza umutungo ndetse no kureka kwinjira mu nshingano z’umutoza. Icyo ni cyo cyonyine kizageza Rayon Sports y’abafana beza ku ntsinzi.”

Muri rusange, Perezida Jean Fidèle yinjira muri Rayon Sports yasanze itozwa na Guy Bukasa aza kugenda habura imikino ibiri ngo umwaka w’imikino urangire. Iyo mikino yatojwe na Kayiranga Baptiste.

Hakurikiyeho Masudi Djuma uyu yahagaritswe atanatoje imikino 10 maze ikipe isigaranwa na Romami Marcel, mbere y’amaza y’umutoza Paixao wakoze amezi atandatu aragenda haza Haringingo Francis Christian.

Nyuma y’abo batoza batandatu hiyongereyeho Umunya-Tunisie Yamen Zelfani utararambye, akorerwa mu ngata n’umusigire w’Umunya-Mauritanie Mohammed Wade na we wahise asimburwa n’Umufaransa, Julien Mette ari na we wisanzuye akava imuzingo Rayon Sports bamaze gutandukana.

Julien Mette yifatiye ku gahanga Rayon Sports avuga ibitaragenze neza mu gihe yahamaze!

Related posts