Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abayobozi ba FERWAFA bigiriye mu gikombe cy’isi basiga abashyitsi mu rugo bibaviramo no gukubitwa imigeri

Umukino wa mbere wahuje ibihugu yombi wabaye abayobozi ba FERWAFA, Perezida Nizeyimana Olivier; Visi Perezida we, Habyarimana ’Matiku’ Marcel n’Umunyamabanga Muhire Henry Brulart bose bahari.

Nyuma yawo berekeje muri Qatar mu itangizwa ry’Igikombe cy’Isi, kugeza ubwo abayobozi baherekeje Ikipe y’Igihugu ya Sudani bategereje abayobora FERWAFA baraheba.

Byazamuye amarangamutima yabo kugeza n’aho bifuje ko imikino yari guhindurirwa amatariki yateganyijwe ariko bigakorwa neza, nta ruhande rufite inkomanga ku mutima.

Umwe mu ba nyasudani waganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati: “Iyo batubwira ko amatariki tuzakiniraho umukino wa kabiri bazaba bagiye mu Gikombe cy’Isi twari kuwigiza imbere kuko cyari kizwi kuva kera.’’

U Rwanda rwatsinze Sudani igitego 1-0 mu mikino yombi ya gicuti yabihuje. Ni urugendo aba Banya-Sudani basoje bafite akangononwa kuko uretse gutsindwa, byiyongereyeho kwakirwa mu buryo butabashimishije kugeza n’aho havutse imvururu zabyaye imirwano yashojwe n’ubushotoranyi bwa Hakizimana Muhadjiri.

Uyu mukinnyi yakubise mugenzi we wo muri Sudani umugeri wo mu gatuza bituma abakinnyi ku mpande zombi bafatana mu mashati, Polisi y’Igihugu iratabara ihosha izo mvururu.

Nyuma y’iki gikorwa, Muhadjiri yiseguye ku Banyarwanda n’Abanya-Sudani ndetse na FERWAFA isaba imbabazi ku makosa yakozwe, ivuga ko adakwiye gushyira agatotsi mu mubano mwiza usanzweho.

Related posts