Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Abayobozi ba APR FC bahaye isezerano umukinnyi wayo ko bagiye kuzamugurisha i Burayi mu ikipe izamutangaho arenga miliyoni 400

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23, Ishimwe Annicet agiye kugurwa n’ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Bubiligi.

Hashize imyaka irenga ibiri uyu mukinnyi agaragaza ubuhanga budasanzwe benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba badatinya kuvuga ko akwiye gukina ku ruhando Mpuzamahanga.

Amakuru yizewe dukura mu ikipe ya APR FC, ni uko hari ikipe yo mu Bubiligi iri mu biganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe kandi ibiganiro bikaba bikomeje kugenda neza ku buryo isaha n’isaha yahita ayerekezamo.

Uyu mukinnyi aracyafite amasezerano y’imyaka itatu mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, bisobanuye ko ikipe yose yakwifuza kumugura yabanza ikishyura arenga miliyoni 400 nk’uko ingingo iri mu masezerano ye (release clause) ibiteganya.

Ishimwe Annicet ni umwe mu bakinnyi bafite impano ikomeye muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, si ubwa mbere yifujwe n’amakipe yo ku Mugabane w’i Burayi kuko mu mpeshyi y’uyu mwaka nabwo byarashobokaga ko yagurwa n’ikipe yo muri Poland biza gupfa ku munota wa nyuma.

Related posts