Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abatuye umujyi wa Goma bariye Karungu bavugako nyuma yo kwirukana MONUSCO bagiye gukurikizaho President Felix Antoine Tshisekedi. Dore icyabateye kurakara!

Hashize iminsi mike abatye umujyi wa Goma bakoze igisa n’amahano maze bigaragambya kumugaragaro bamagana ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO zari zishinzwe kugarura amahoro mugace k’uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya congo. mugihe ibi byabaga, umuntu wese yabyumvaga ari amahano ariko nyamara iyo urebye uburyo bari bapanzemo imyigaragambyo yabo isa naho itagenze nkuko babiteganyaga kuko hivanzemo n’abatagenzwa nakamwe maze bakongeraho no gusahura ibikoresho bitandukanye bya MONUSCO.

Nyuma yuko rero ingabo za FARDC zirenga gato ibihumbi 12 zisesekaye mumujyi wa Goma ngo zije gucunga umutekano no kurinda ko abarwanyi ba M23 bafata uyumujyi, aba baturage bongeye gutangaza amagambo akomeye aho umunyamakuru wa gomanews24 dukesha ayamakuru yabatambagije mo micro maze aza gusanga abaturage benshi ba babajwe cyane no kuba muri akagace batuye ngo bamaze imyaka myinshi ntamutekano uharangwa.

Aba baturage bagize bati: ” Uhereye kungoma ya President Kabila ndetse na mbere yaho gato ukageza uyumunsi kungomba ya President Felix Antoine, twakomeje gutakaza abantu batandukanye barimo urubyiruko rwacu, ababyeyi bacu, imiryango ndetse n’ibindi bitandukanye bijyendana n’umutekano muke. none ikitubabaza nuko buri mu president ugiye kwiyayamamaza azahano asaba ko twamutora ndetse akatwizeza ko icyo kibazo kizakemuka ariko ntigikemuke. nubwo twagiye twihangana kuzindi mandent zabanjirije iya Felix Antoine Tshisekedi, ariko kurubu ntabwo tugishoboye kwihangana ukuntu uyumugabo ajenjekera imyanzuro imwe nimwe kandi bikarangira aritwe tugiye mumakuba. ibyabaye kuri MONUSCO niwe bigiye gukurikizaho.”

Aya magambo abaturage bayatangaje bafite umujinya mwinshi cyane ndetse batangaza ko batazakomeza kwihanganira gukomeza guterwa ubwoba n’ikibazo leta yakabaye ikimura mumasaha atarenze 24 maze amahoro akaboneka byiteka ryose. hakomeje kwibazwa uko iki kibazo cy’umutekano muke kizakemuka muri akagace mugihe abaturage bahoro bataka gutakaza abantu ariko nyamara leta ntigire ikintu na kimwe ibitangazaho ahubwo igakomeza kuruca ikarumira.

Related posts