Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abatuye Ngororero barasaba ubutabera ku byo barimo gukorerwa n’ abagenzi babo bamwe amaso yavuyemo abandi byabaviriyemo urupfu

 

Mu Karere ka Ngororero ,bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Muhanda mu Burengerazuba bw’u Rwanda, barasaba ubutabera ku bikorwa by’ urugomo bavuga ko bakorerwa na begenzi babo.

Abaganiriye n’itangazamakuru barimo abo bigaragara ko bakubiswe bakabakuramo amaso, hari n’abo abaturage bemeza ko byaviriyemo gupfa,Uteze amatwi abakorewe urugomo barahuriza ku kuvuga ko babibasira bishingiye ku kuba ari abasigajwe inyuma n’amateka.

Gusa baba abaturanyi babo ndetse n’ubuyobozi bakabihakana. Ubuyobozi buvuga ko bishingiye ku rugomo muri rusange kuko hari n’abandi baturage bakomoka mu yandi moko bagiye bakorerwa urugomo.Intandaro ikomeza gushyirwa mu majwi ni ubusinzi kugeza ubwo habayeho gukumira abaturage banga ko bajya baramukira mu tubari aho kuramukira mu byabateza imbere nk’uko ubuyobozi bwabibwiye Ijwi ry’Amerika.

Benshi mu bakora urugomo ngo bakunze guhita bahungira mu ishyamba rya Gishwati riri hafi aha. Kugeza ubu abakorewe ibi bikorwa by’urugomo barakomeza gusiragira mu nzego zibishinzwe basaba kubona ubutabera.

Related posts