Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abatuye muduce twa Bunagana na Rutshuru basabye Gen Sultan Makenga Ikintu gikomeye. Ntibifuza nagato ko FARDC yakongera kubayobora. Soma inkuru irambuye!

Hashize igihe kirenga gato amezi abiri abarwanyi ba M23 bigaruriye uduce twa Bunagana na Rutshuru badukuye mumaboko y’ingabo za leta FARDC. mu itangiriro abaturage bari bazi ko akaga kababayeho ndetse biyumvishaga ko koko aba barwanyi ba M23 bazabarimbura cyanek ubuyobozi bw’igihugu cya Congo bwavugagako aba barwanyi ba M23 ari agatsiko k’amabandi, ariko igitangaje nukuntu aba barwanyi muduce bigaruriye, bashimwa n’abaturage cyane kuruta uko bashimaga ingabo za leta. ese byaba biterwa niki?

Mugihe aba barwanyi bigaruriraga utuduce, abahatuye batangiye kubona impinduka nkuko babitangarije gomanews24 dukesha ayamakuru. aba baturage bagize bati.” ubwo M23 yafataga akagace mubyukuri twumvaga ibyacu birangiye. ariko uko iminsi yagiye ishira, twatangiye kujya tubabona bagendagenda mubaturage batubaza uko tumeze badusaba kutabatinya, ndetse badusaba kubatungira agatoki abahungabanya umutekano. ibi byonyine byahise bidutungura kuko mugihe cyose twamaranye na FARDC ntanarimwe ibintu nkibi twigeze tubibona.”

Aba baturage kandi batangaje ko bagiye gusaba ubuyobozi bwa M23 kuba bwabemerera nabo bakabaha umusanzu wabo murugamba barimo kuko ni abantu bakunzwe n’abatuye utuduce ndetse banahamagarira bagenzi babo batuye mutundi duce ko uwifuza kuba yabona amahoro Congo yahereye kera yifuza yakifuje kuba M23 yafata agace aherereyemo. ibi kandi bivuzwe nyuma yuko aba barwanyi bashyizeho uburyo bwo guhana abahungabanyaga umutekano ndetse kurubu abaturage bakaba batengamaye bameze neza ntakibazo na kimwe bafite.

Benshi mubasirikare ba FARDC nabo bagiye bagaragaza ko kururbu babona ntampamvu yo kurwanya M23 ahubwo kubwabo bakaba babona bakwiriye kuba bahabwa ibyo basezeranijwe gusa bakajya murugamba kuberako baba batumwe ariko bene iyi mitekerereze bikaba bikekwa ko aribyo bituma batsindwa n;aba barwanyi batanagera byibuza kuri batayo 3 za FARDC.

Nkuko aba baturage babitangaje bakaba batifuza ko FARDC yakongera kugaruka muduce twabo kuko ngo aba basirikare ba leta ni abantu babaswe na Ruswa ndetse no guhohotera abagore n’abakobwa, kugira ikinyabupfura gike kuburyo usanga akenshi bari kurwana, aba baturage bakaba bavuga ko kuva M23 yagera muri kano gace ntanarimwe bari babona abasirikare bayo bakora nkayo marorerwa. ibi rero bikaba aribyo bituma bifuza ko M23 yakomeza kuyobora aka gace.

Related posts