Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Abaturage barokotse jenoside mu 1994 b’I kibeho barashimira inkotanyi aho zabakuye

 

I Kibeho ahazwi nko kubutaka butagatifu, mu karere ka Nyaruguru ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi basaga ibihumbi 30 bahiciwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abarokokeye aha I kibeho muri jenoside yakorewe Abatutsi bashima ubutwari bw’inkotanyi zabarokoye ndetse zikajya imbere mu rugamba rwo kongera kubaka igihugu.

Ni igikorwa cyabaye tariki 14 mata 2024 aho havugwaga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice cyahoze ari prefegitura ya Gikongoro agaragaza ko Abatutsi batangiye guhungira kuri Kiliziya ya Kibeho baturuka muri komine za Mudasomwa, Rwamiko, Nshili, Kivu na Mubuga bizeye amakiriro aha hafatwaga nk’ubutaka butagatifu ariko bikarangira bishwe urwagashinyaguro.

Abatutsi bari bahungiye aha baje kugabwaho ibitero n’interahamwe tariki ya 13 Mata 1994 zicamo abasaga 2,200 nyuma yo kugerageza kwirwanaho bukeye izi nterahamwe zizana n’abasirikare bafite intwaro batera za grenade muri kiliziya ya Kibeho abasaga ibihumbi 30 barahagwa.

Gusa abaturage b’ikibeho barashima inkotanyi zo zaje zikabatabara, ubu bakaba bafite amahoro asesuye ndetse n’umutekano mu buryo bwose.

Uwitwa Uwase Angelique uvuka I kibeho yagize ati” Ntawabona uko avuga Inkotanyi, Umuhanzi Bonhomme niwe uvuga ngo inkotanyi ni ubuzima, ni ubuzima koko! zakoze akazi gakomeye hano ikibeho, zaraje zirokora imbaga y’abantu, zirabahumuriza nyuma zirabunga barababarirana, Leta nziza yubakira abaturage, ubwo Kibeho yari yarapfuye irongera ibaho, irongera iragendwa, ubu Kibeho hari byose, ntawabona uko avuga Inkotanyi”.

Undi witwa Teophile nawe yagize ati” Inkotanyi iyo zitabaho ubu mba narapfuye, zatubereye ubuzima, nkange ubu ndihafi kuzuza imyaka 80 urumva iyo zitaba zo simba nkiriho. Rwose zakoze ibishoboka byose zavuje abantu, zaratwubakiye, mbese ubu turiho kubwazo”.

Teophile yakomeje ashimira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame amusaba ko yakomeza kuyobora igihugu ko atagomba kurambirwa kuyobora u Rwanda, ndetse akomeza asaba ko bakongera bagasanira abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu murenge wa Kibeho, ko inzu zashaje basaba ubufasha Leta ko yakongera ikabavugururira.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yasabye Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe no gufatanya mu rugamba rwo kubaka igihugu no kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati” Baturage ba nyaruguru, muharanire icyiza cyose, murwanye ikibi, kugira ngo ejo hacu h’igihugu twifuza, hazagerweho. Gusa nubwo hari byinshi byakozwe kugira ngo twongere tugire igihugu twishimiye, turacyafite inzira ndende ndetse na byinshi dukwiye gukora, ntidukwiye kwirara na gato”.

Minisitiri yakomeje asaba abaturage banyaruguru, ko bagomba gutanga amakuru, mu gihe bazi aho imibiri y’abatutsi bazize jenoside muri 1994 iri, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kuko bifasha abarokotse kuruhuka mu mitima.

Related posts