Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abaturage b’ i Nyamagabe banze guhomba ayabo , ariko byabakozeho umwe amaze gupfa abandi barenga 150 barimo kwitabwaho n’ abaganga mu buryo bukomeye, kubera kurya icyipfushije.

 

Amakuru atugeraho aravuga ko mu Karere ka Nyamagabe abaturage bahuye n’ uruva gusenya ubwo baryaga inkaka y’ umuturage yari yipfushije none umwe yahise ahasiga ubuzima abandi barenga 150 barimo kwitabwaho n’ abaganga mu buryo bwihuse cyane.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kibumbwe wo mu Karere ka Nyamagabe aho hari umuturage unwe yishwe n’ inyama z’ inka yipfushije, iyo nka yapfuye kuri uyu wa Kabiri w’ iki Cyumweru bucyeye yahise ibagwa.

Amakuru avuga ko ubwo bari bamaze kubaga iyonka yari yipfushije abaturage bariye kuri izo nyama bakaba baguwe nabi kugeza ubwo umwe ahaburiye ubuzima.

Reba inkuru mu mashusho

Umuturage umwe waganiriye na RBA yemeje ayo makuru avuga ko izo nyama yaziriye ku wa Gatatu nimugoroba , ariko akimara kuzirya yahise ahura nikibazo. Mu magamboye yagize ati” Nariyeho ‘brochettes’ ebyiri, naraye nta kibazo mfite bucyeye nka saa yine nibwo nafashwe nagiye ku kazi. Nihutiye kujya ku kigo nderabuzima baramfasha bucyeye ndongera ndagaruka kugeza uyu munsi ndumva nta kibazo mfite.”

Uretse ibyo ngo mu Kigo Nderabuzima cya Kibumbwe hari itsinda ry’ abaganga ryaturutse mu bitaro bya Kaduha ririmo gutanga umusanzu mu gukurikirana ubuzima bw’ abo barwayi. Hari umuganga urimo gufasha abo bahuye nibyo byago wagize ati” Ntabwo barembye uretse abana bane twabonye; kubitaho byari bigoye biba ngombwa ko tubohereza ku bitaro bya Kaduha ariko abandi nta kibazo. Ibimenyetso bafite ni ugucibwamo, kuruka, kubabara mu nda, wabaha imiti mu minota mike ukabona ko batangiye koroherwa.”

Uyu wapfuye bitewe no kurya izo nyama , ngo yafashwe ku wa Gatatu ajya kuri Poste de Santé ariko ntibamenya icyo arwaye, basanze afite na malaria bamuha imiti, aza kujya ku kigo nderabuzima bamuha indi atashye arembera mu rugo aza gusubira kwa muganga yamaze kunegekara kugeza apfuye.nk’ uko byakomeje bitangazwa n’ uwo muganga wari watanze ayo amakuru

Iyo nka ikimara gupfa umuvuzi w’ amatungo yayipimye agasanga kuyirya nta cyo bitwaye. Ngo yategetse abaturage gutaba inyama zo mu nda bakarya izisigaye ariko ngo nyuma bamuciye muri humye baza kuzitaburura bazishinga iryinyo.

Kuri ubu mu kigo Nderabuzima cya Kibumbwe hamaze kwakirwa abagera ku 153 uhereye ku wa Kane bafite ibimenyetso birimo kuruka no guhitwa mu gihe abarembye boherejwe mu Bitaro bya Kaduha n’ibya Kigeme.

 

Related posts