Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abatoza bahesheje Rayon sport igikombe mu mu muryango winjira mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda

Abatoza bahesheje Rayon sport igikombe cy’amahoro bayobowe na Haringingo Francis Christian bari mu biganiro n’ikipe ya As Kigali, idafite gahunda yo gukomezanya na Kasa Mbungo Andre wayitozaga umwaka ushize w’imikino 2022-2023.

Amakuru agera kuri Kglnews kandi yizewe avuga ko umutoza w’umurundi Haringingo Francis Christian hamwe na bagenzi be bakoranaga muri rayon sport bagiye gutoza muri As Kigali umwaka utaha.

Rwaka claude nk’umutoza w’ungirije, Nduwimana Pablo umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi na Niyonkuru Vladimir umutoza w’abanyezamu nibo bagabo bagomba kuba bari n’umwe na Haringingo muri As Kigali ibiganiro nibibyara umusaruro.

As Kigali iri kugerageza kwiyubaka cyane ko umwaka ushize w’imikino utayigendekeye neza.

Related posts