Mumujyi wa Kigali, hashize iminsi itari mike humvikana ibibazo by’imodoka zitwara abagenzi muburyo bwa Rusange ariko cyane cyane mumasaha ya mugitondo ndetse no mumasaha ya nimugoroba. nukuvuga amasaha abantu bagira ndetse banavira mukazi.
Kurubu abaturage basanzwe batega izi modoka zitwara abantu muburyo bwa rusange Bus ariko batazitegeye muri Gale, bari gutabaza ababishinzwe kucyo bagereranije n’akarengane gateye ubwoba ngo nyuma yuko aba baturage bategereza imodoka maze izije zose zikajya ziza zuzuye nije ituzuye ikaza isigajemo imyanya mike cyane ugerereanije n’abagenzi bari munzira.
Abaturage batandukanye baganiriye na KIGALI News,ntabwo bumva impamvu abashinzwe iyi servise yo gutwara abantu muburyo bwa Rusange batayinoza, ndetse bamwe bakanavuga ko kubwabo hakwiriye gutekerezwa uko hasubizwaho imodoka zitwara abantu bake zizwi nka Twegerane ngo kuko byibuza imodoka ziramutse zibaye nyinshi, byatuma wenda imitangirwe ya servise yo gutwara abantu itera imbere kuruta uko yariri kugeza ubu.
Hashize iminsi itari mike abaturage badahwema kugaragaza imbogamizi zuko iyo bageze ahategerwa imodoka bahatinda kuruta uko batinda mukazi, ndetse ngo ibi bikaba byadindiza iterambere ryabo, ariko kandi ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere RURA kikaba giherutse guhumuriza abantu ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti unoze ndetse bikazahita bishira burundu ngo nkuko muduce tumwe na tumwe twari twibasiwe n’ibi bibazo bamaze guhabwa izindi modoka ngo nubwo ikibazo kitakemutse burundu ariko byibuza byagabanyije umuvundo.