Abataranyishimiraga bazatungurwa-Fatakumavuta yatangaje

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamamaye cyane mu myidagaduro nka Fatakumavuta, yatangaje ko aho ari kugororerwa i Mageragere yahindutse ku buryo n’abataramwishimiraga bazatungurwa.

Fatakumavuta ubura amezi ane ngo arangize igihano cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu yakatiwe, yasezeranyije abantu ko azasohoka yarahindutse bigaragarira buri wese.

Uyu mugabo wubatse izina mu myidagaduro yo mu Rwanda, yatawe muri yombi mu kwezi k’ukwakira umwaka ushize wa 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Muri uyu mwaka wa 2025 mu kwezi kwa Kamena, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.3 Rwf.

Mu kiganiro Fatakumavuta yagiranye na Imvaho Nshya, yavuze ko yagorowe ndetse yahindutse ku buryo azatungurana, mu magambo ye ati “Naragorowe naragororotse. Nzataha ntandukanye n’uwo bari bazi.”

“Mu igaruka ryanjye, abataranyishimiraga bazatungurwa, abafana banjye bazanyurwa kandi bazanyishimira.”

Ukurikije igihe yafungiwe, Fatakumavuta azarangiza igihano cye muri Mata umwaka utaha wa 2026.