Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abasore: Gutereta burya biravuna imvune zabyo zizwi n’ ababikoze. Menya inguni 4 zagufasha kubungabunga urukundo wemerewe bikugoye ntiruzigere ruzima.

 Iyi nkuru iragufasha kumenya neza uko warambana n’ umukunzi wawe , ugatabara urukundo rwawe. Ikinyamakuru cyitwa regain, cyaranditse ngo” urukundo rwa mbere rw’ umuntu ni ingano y’ igihe baba baramenyanye, ndetse n’ ibihe bagiranye , imvune z’ imwe muri bo ndetse n’ ingano y’ urukundo”. Iki kinyamakuru cyarakomeje kiravuga ngo “ Urukundo rwa nyarwo ntabwo rujya rusaza kandi ntabwo rupfa , muntu abaho ku bw’ urukundo yagize ndetse n’ urukundo abana narwo”.

Ikindi kinyamakuru twifuje gufatiraho muri iyi nkuru ni ikinyamakuru cyitwa ‘ Dailyutahchloclelé, cyaranditse ati“Urukundo rugomba kuba rwuzuye ibyishimo n’ umunezero.Ukeneye urukundo rwiza kandi rukomeye kandi ukagira umuhate wo kurukomeraho”.

Niba uzi ko urukundo rwakuvunnye biragusaba gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ururwanirire , niyo mpamvu tuba twaguteguriye iyi nkuru.

  1. Muhe igihe cyose.

Igihe ufite urasabwa kugiha uwo mukundana kuko ni ingenzi. Uko wavunitse uri kumutereta ni nako usabwa gukomeza kumuha igihe ashaka.

  1. Mukundire ibibi bye

Nta mwiza wabuze ingene. Niba umukunzi wawe hari amakosa akunda gukora cyane ukaba ubona hari inenge afite urasabwa kuyimwubahira aho gutuma amenya ko uri kumunena.

  1. Bizagusaba kwitondera utuntu duto.

Ibi bisobanuye ko ugomba kumenya neza umukunzi wawe ndetse ukamenya n’ibyo akeneye byaba bito ubundi ukabiha umwanya ukabyitaho. Hari utuntu umukunzi wawe atavuga kandi adukeneye cyane, ku buryo agukeneye ngo nawe umufashe kutumumenyera.

  1. Mwubahe

Ubaha uwo mukundana cyangwa mwashakanye kuko ni ingenzi cyane. Mwubahe binyuze mu bitekerezo bye mu magambo ye, mu bikorwa bye ndetse no mu bindi bintu akora. Urasabwa ku mwubaha.

Related posts