Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abasore gusa: Umukobwa nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko yakwanze mu kinyabupfura uzahite ukuramo akawe karenge. Inkuru irambuye

Burya mu rukundo singombwa guhendahenda kuko bigenda byizana buhorobuhoro bityo nubona umukobwa arimo kukunaniza akoresheje imvugo zimwe na zimwe muzo tugiye kukubwira uzamureke umenye ko atagukunda rwose

  1. Ndacyari umwana

Nubwo tumenyereye ko abasore benshi bashaka abakobwa baruta mu gihe umukobwa wifuza ko mukundana akubwiye ko akiri umwana umuruta cyane ku buryo nta rukundo abona rukwiye hagati yanyu ngo agufata nk’umugabo umubyaye uzibwirize umenye ko yakwanze atakigukunda pe.

  1. Ndatekereza ko uri nka musaza wange

Mu gihe umukobwa wifuzaho urukundo yakubwiye gutyo jya wihutira kumva rwose ko atakwishimiye ku buryo wamubera umukunzi. kukwemerera ko umeze nka musaza we ni ikimenyetso kigaragaza neza ko kujya mu rukundo hagati yawe na we biri kure nk’ukwezi nkuko bidashoboka ko abavukana bakundana.

  1. Ntagahunda ndafata

Aha mu gihe usabye umukobwa urukundo cyangwa musanzwe mukundana ukumva arakubwiye ngo ntagahunda arafata, iyakire ko atagukunda kuko burya aba yifitiye abasore benshi akunda kandi batarabivuganaho byeruye ngo afate umwanzuro, ibi rero bigatuma yirinda kwica kuwundi kuko nyuma birashoboka ko yazakubwira yego mu gihe azaba yabonye ahandi byanze, mbese ubwo aba asa nk’ukwibikiye mu gihe aba ateganya ko yazakwemerera mu gihe ahandi ateganya byaba byanze

  1. Singukunda muri ubwo buryo

Ibi bikunze kubaho wenda mu gihe umukobwa mwigana cyangwa mukorana bityo we akagukunda abisanzwe nka mugenzi we, mu gihe akubwiye gutyo rero ntukabishidikanyeho cyangwa ngo ubitindeho cyangwa ngo uyoberwe icyo ashatse kuvuga. Burya we aba abona mudakwiranye kuburyo wamubera umukunzi we cyangwan se we akaba yumva nta rukundo agufitiye.

  1. Mfite indi nshuti y’umuhungu

ibi byo nta kubishidikanyaho, mu gihe umukobwa akubwiye ko afite indi nshuti y’umuhungu bari mu rukundo yiyumvamo kandi babanye neza, iyo asanzwe adafite ingeso mbi yo gutendeka menya ko nyine inkweto yabonye iyayo

  1. Sinjya nganira n’abahungu aho niga/Nkorera

Nuhura nuruva gusenya umukobwa akakubwira gutyo nyabuneka jya umugendera kure wumve ko nyine atagushaka. kuko burya abo baba baganira ni benshi wowe utazi, iyo wumvise akubwiye gutyo, jya umenya ko aba akubwiye ngo uretse no kuba yaguku, ntashaka no kukubona hafi ye kandi ko atanashimishwa no kuba hafi yawe cyangwa kuganira nawe.

  1. Ndahuze mu kazi/mu masomo

Nk’uko bisanzwe n’ubundi ntago hakundana imbura mikoro, mu gihe rero umukobwa umusabye kukubera umukunzi akakubwira gutyo, jya wumva neza ko atakubona nk’umusore yaha umwanya cyangwa ngo aguteho igihe cye, mbese mu kinyabupfura cye aba ashatse kukubwira ko utamunyuze ku buryo mwajya mu rukundo.

  1. Wowe urandenze ntituri ku rwego rumwe

Nusaba umukobwa kukubera umukunzi akakubwira ko umurenze, tayari jya uhita wumva ko ahubwo abona ari we ukurenze abicuritse. ikiyongera kandi kuri ibi menya ko aba ashaka kukumvisha ko akubona nk’umuntu ushobora kuba wirata, wishyira hejuru, mbese wishyira ku rwego utariho, mbega nk’urwo kuba wamusaba kukubera umukunzi.

  1. Twibere inshuti zisanzwe

Mu gihe umukobwa akwereka amarangamutima ariko akagusaba ko mwaba inshuti zisanzwe, kirya gihe aba agukunda ariko afite undi cyangwa benshi akunda, cyane ko bene uwo aba akunda gutendeka. Birashoboka ariko nanone ko abikubwira mu buryo kukumvisha ko urukundo yifuza kugukunda ari urusanzwe rwa kivandimwe ko akubonamo umusore mwiza ariko nanone udashyitse ku rugero rwo kuba wamubera umukunzi we

  1. Ntabwo nzashaka

Nk’uko bisanzwe bizwi abakobwa hafi ya bose niba atari bose ahubwo, baba bifuza gushaka cyane ko nuwagumiwe usanga ahora ababaye cyane kubwo kuba iciro ry’imigani muri sosiyete, bityo rero umukobwa nakubwira ko atazashaka jya wumva ko akubona nk’inteshamutwe kandi mudakwiye kubana na gato. Ibi nanone kandi bijya bigaragara ku bakobwa bikundira amaraha maze akifuza kwikundanira na buri wese ubishaka ngo akunde agire icyo amukuraho. Binabaho rimwe na rimwe ko umukobwa ashobora kuba aryamana n’umusore ariko akamubwira ko atazashaka, ibi bivuga ko woe utari umusore abonamo umugabo wamubera umukunzi ubishoboye

Related posts