Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura

 

Kuri iyi si abantu benshi bakunda amafaranga ndetse kubona umuntu uyanga byakugora cyane, ndetse igitangaje ikintu cyose kuri ubu gisigaye kibarwa mu mafaranga, kugeza naho inkundo z’ubu nazo zisigaye zibarwa mu mafaranga.

 

Hari abasore benshi bumva ko kuba bafite amafaranga ntacyo babura , ndetse bakumva ko n’abagore bashobora kubagura ! Gusa igitangaje burya abagore ntibashobora kugukunda urukundo rwanyarwo ngo kuko ufite amafaranga!.

Nibivuze ko abasore bafite amafaranga batabona ababakunda  ariko ukuri ni uko iyo babakunze byanyabyo baba batabakurikiyeho amafaranga yabo. Aho wakwibaza ngo “ese koko amafaranga akurura abagore ?”.

Nibyo amafaranga ashobora gukurura abagore mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, hari ubwo abo bagore bashobora kuba bishakira ubukire, bityo bagakururwa n’amafaranga umusore atunze, hari ubwo baba ari inkunda rubyino nabyo bikaba byatuma bakururwa n’amafaranga kugirango bajye bahabwa ibyo bashaka , ndetse n’ubundi buryo bwinshi.

Igisubizo cya nyacyo kuri iki kibazo, abagore bamwe na bamwe bashobora gukururwa n’amafaranga ariko urukundo rwabo ntirushobora gukururwa n’amafaranga.

Nubwo muri iyi minsi abagore benshi bari gushaka abagabo bakurikiye ibyo batunze, ariko hari abagore baba bafite imitima yoroshye ku buryo batakwihanganira kubana n’umuntu badakunda, abo aribo babandi bigoye kubabona ukoresheje amafaranga yawe.

Kuri ubu rero usigaye usanga abagabo benshi bafite amafaranga ndetse n’abagore benshi bafite amafaranga baranze gushaka kuko baba bafite ubwoba ko imitungo yabo ishobora kugenda nka nyomberi.

Related posts