Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abasore batatu b’ i Nyamasheke bahengereye umuturage avuye kwishakira icyo abana be barya ,bahita bamwambura utwo yari afite ,nabo bahita bajya kwidedembya mu kabiri icyakurikiyeho Imana niyo ikizi!

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama nibwo abasore  babiri bafite bafite imyaka 23 y’amavuko na mugenzi wabo w’imyaka 30 bo mu Karere ka Nyamasheke, batawe muri yombi bakekwaho gutangirira mu nzira umuturage wigenderaga bisanzwe bakamwambura telefoni n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300,000 Rwf) nyuma yo kumukomeretsa, bakamusiga ari intere.

Inkuru mu mashusho

Aba basore bafashwe biyemereye ko uko ari batatu, bibye umuturage amafaranga batari bakamenya umubare wayo, bamutegeye mu nzira mu Mudugudu wa Boli, Akagari ka Miko, mu Murenge wa Karengera, ngo kuko bari bafite amakuru y’uko yagurishije inka uwo munsi, bigira inama yo kujya kunywera kure mu Kagari ka Mwezi, ari na ho bafatiwe baturuka mu gutaha.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo abakekwa bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe numwe mubaturage wari wageze aho byabereye.

Mu magambo ye agize ati “Tukimara guhabwa amakuru ku wa Gatatu saa mbiri z’ijoro, n’umuturage wasanze uwibwe aryamye mu nzira nyuma yo gukomeretswa n’abantu bataramenyekana, bakamwambura amafaranga 300,000 na telefoni, hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abakekwa, baza gufatwa mu gicuku hafi saa sita z’ijoro ubwo bari bavuye mu kabari ko mu isanteri y’ubucuruzi ya Mwezi.”

Uyu muvugizi kandi yakomeje agira ati “Bakibona abapolisi babagezeho, umwe muri bo yahise ajugunya telefoni agamije guhisha ibimenyetso, byaje kugaragara ko ari iy’uwibwe, abapolisi babasatse babasangana amafaranga 114,900 Rwf bari basigaranye, n’ibilo 7 by’inyama bari baguze muri ayo mafaranga.”

SP Karekezi yashimiye uruhare rw’abaturage mu gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru kuko bifasha mu kuburizamo ibyaha no gutahura abanyabyaha, abakangurira gukomeza gutanga amakuru ku byo babonye byose byahungabanya umutekano.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Karengera kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abagikomeje kwishora mu bujura bagamije kwihesha imitungo y’abandi ko badashobora kwihanganirwa kandi ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza gushyirwamo imbaraga nyinshi cyane.

Si muri kariya karere gusa kandi dore ko hari na ahandi hagiye hakunda kugaragara mu bice bitandukanye, ubujura bukorwa ahanini n’abiganjemo urubyiruko, burangwa no kwambura abaturage imitungo yabo irimo amafaranga, telephone n’ibindi ndetse rimwe na rimwe bagakomeretsa ba nyirabyo cyangwa bakabavutsa ubuzima.

Ingingo ya 168 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu mategeko y’u Rwanda riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Related posts