Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abasore babiri b’ i Nyamasheke bituye nyina wababyaye ku mwica ,none nabo ubu barimo kuryozwa ibyo bakoze

 

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru iteye agahinda naho abasore babiri bavukana bishe nyina ubabyara bamunize.

Abo basore ni Ndikumana Joel w’ imyaka 23 na Niyoyandinze Eric w’ imyaka 18 y’ amavuko kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bakurikiranyweho kwica nyina witwa Nyirangaruye Daphrose w’ imyaka 47 bamunize.

Umva iyi nkuru yose hano uko byagenze

Ngo abo basore biyemerera ko bamunigishije umugozi banikaho imyenda mu rugo babanagamo na we mu Mudugudu wa Gatebe, Akagari ka Susa, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Cyimana  Kanyogote Juvenal, yabwiye Imvaho Nshya dukesha ino nkuru ko  amakuru bayamenye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo saa yine z’igitondo.

Ni amakuru yatanzwe n’umwana wa 3 wa nyakwigendera witwa Iratuzi Jean Marie w’imyaka 13, bakaba bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo, bavuga ko bamusaba kubagabanya isambu, agakomeza kubyangira.Ati: “Barakekwa (abo basore) ni byo,  ariko bakimara gufatwa biyemereye ko ari bo bamunize bakoresheje umugozi wanikwaho imyenda, babikora mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo bahengereye aryamye.

Uyu mwana muto yatanze amakuru mugitondo bakiri aho barahafatirwa, ubu bari kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, ni ayo makimbirane ashingiye kukuba atarabahaye amasambu twari tuyazi, amakuru arenzeho azamenyekana nyuma y’iperereza rya RIB.”

Yasabye abaturage kwirinda ingeso nk’izi z’ubwicanyi, ko ugiranye ikibazo n’undi akwiye kukigeza ku buyobozi bukagikemura aho gushaka inzira zo kwamburana ubuzima.Ati: “Abaturage twanabibabwiye ko niba hari abafitanye amakimbirane ayo ari yo yose bakwiye kwegera ubuyobozi bubegereye bakabubwira ibibazo bafitanye, bukabikemura, abantu bakirinda ubugome nk’ubwo buganisha ku rupfu.”

Bibaye mu gihe abatuye uyu Murenge bataribagirwa ibyawubayemo umwaka ushize mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kagarama kari hafi y’aka ibi byabereyemo, ubwo umugabo  Nzanywayimana Eliezer w’imyaka 34 yicaga se na nyina abakase amajosi.Na we yabajijije ko ngo bamubuzaga kugurisha isambu bari baramuhaye bamubwira ko izarengera abana be mu bihe biri imbere, banga ko ayigurisha akayapfusha ubusa.Abaturage b’uyu Murenge bavuga ko ibibazo by’amasambu n’indi mitungo,  biteje inkeke kuko hari  n’abagezwa imbere y’ubuyobozi bashinjanya amarozi, kandi ari na byo bapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvénal,  avuga ko gupfa imitungo mu Banyarwanda bitari muri uyu Murenge ayobora gusa, ko n’ahandi bihaba ari yo mpamvu ubuyobozi  bubikurikiranira hafi busaba abaturage kutababera impamvu yo kwamburana ubuzima.

Ubwo iki kinyamakuru twavuze haruguru cyavuganaga n’uyu Muyobozi, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu nzu aho yiciwe RIB igikora akazi kayo, akaba yayibwiye ko ibikurikiraho babimenya nyuma y’igikorwa cya RIB.Aba basore bakekwa bahise bafatwa ndetse bari bamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.

Related posts