Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abasirikare bo muri Congo (FARDC) bagaragaje impamvu ikomeye ituma batsindwa umusubirizo n’inyeshyamba. leta yamaze gushaka umuti w’iki kibazo!

Abasirikare ba leta ya Congo FARDC bamaze igihe bagaragaraza intege nkeya imbere y’abarwanyi ba M23 ndetse bikaba byaraje no kuviramo aba barwanyi kuba bakwigarurira tumwe muduce dukomeye twari dusanzwe ducungererwa n’abasirikare ba repuburika iharanira demokarasi ya Congo.kugeza ubu abantu benshi bari bamaze igihe kinini bibaza icyaba cyarabaye gituma aba barwanyi bahora batsinda ingabo z’igihugu bikayoberana, ariko kumunsi wejo hashize bamwe mubasirikare bakaba baraje gutangaza ikintu gikomeye gituma aba basirikare bahora iteka batsindwa.

Umusirikare utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yatangarije ikinyamakuru Goma 24 news dukesha ayamakuru ko ntampamvu nimwe ifatika yatuma abarwanyi ba M23 batanesha abasirikare ba leta FARDC.uymusirikare wabitangazaga numujinya mwinshi nkuko bigaragara kumashusho yashyizwe kurukuta rwa Facebook rw’ikinyamakuru cyavuzwe haruguru, yagize ati:”abasirikare ba Congo ntabyo kurya dufite, ntamyambaro,ntabwo duhembwa yemwe ntanubwo imiryango yacu yitabwaho, ubwo nigute M23 itadutsinda kandi koko ifite ikintu irwanira?” ibi byose byatumye benshi batekereza ko koko umukuru w’igihugu cya DR Congo yakagize ikintu akora kuri ibi bibazo niba koko ashaka ko ikibazo cya M23 cyakemuka burundu nkuko uyumusirikare yabisabye.

Nyuma rero yuko ibyo byose bitangajwe, uyumusirikare utifuje ko amazina ye ajya hanze, yongeyeho ko impamvu abantu bakunda kubona abasirikare bo muri congo basinze bari kurwana nko kumuhanda akenshi, ngo byaba biterwa nuko aba basirikare baba bari kugerageza kwiyibagiza ko bafite ibibazo bibakomereye bityo bagahitamo kwinywera amayoga kugirango badasazwa n’ibibazo. ngo usibye kuba haba ibyo ngo kandi ibibazo abasirikare bafite ngo ninabyo ntandaro y’ihohoterwa rikorerwa abaturage rikunda kumvikana muri aka gace.

Related posts