Abasirikare basaga ibihumbi 10,000 bashya barangije amahugurwa ba FADC batunguranye ubwo president felix Antoine Tshisekedi yari yicaye muri stade maze bagatangaza ko ubutumwa yabahaye bwo gutera u Rwanda bakica abanyarwanda bakibukomeyeho ariko kandi abari aho bose baraseka baratangara.
Amakuru dukesha Kivu News24 avuga ko abasirikare bashya ba FARDC basaga ibihumbi 10,000 baherereye ahitwa Kitona ubwo barangizaga amahugurwa ya gisirikare mundirimbo baje baririmba bavuzeko Tshisekedi yabateguye nk’ingabo zigiye kwinjira mu Rwanda ubundi zikica abanyarwanda. ibi byose babivugaga mundirimbo ubona ari ikintu bishimiye ndetse ubwo ibyo byose byabaga President Felix Tshisekedi yari yicaye ahongaho ndetse nawe akaba yiyumviye iyo ndirimbo aba basirikare bashyashya bamuririmbiye bavuga ayamagambo abiba u Rwango.
Benshi mubabyumvise bakomeje kwibaza kugitera uyumuyobozi kuba yavuga amagambo nkaya abiba u Rwango mubaturage ndetse bakanibaza impamvu hateguwe abasirikare bo kuba batera u Rwanda kandi nyamara no gucunga umutekano w’igihugu cyabo byarabananiye kugeza nubwo abarwanyi ba M23 babafatanye uduce dutandukanye hafi yo kugera no mumujyi wa Goma ariko bakaza gutabarwa nuko imiryango mpuzamahanga yabatabarije maze aba barwanyi ba M23 bakemera kuba bashyira intwaro hasi.
Nkwibutse ko ibibazo by’u Rwanda na Congo burigihe bivugwa n’uyumuperezident wa Congo aho impuguke muri Politike zemeza ko uyumugabo kubera imbaraga nke yagize muguhangana n’imitwe yitwaje intwaro ndetse no gucunga umutekano w’abaturage, yashatse uwo agomba kwegekaho ibibazo bya Congo nk’urwitwazo rwo kugirango abone aho akwepera ibibazo ariko nyamara bikaba atariko byari bikwiriye kugeza ubwo ababasirikare bashya be bamutamarije kukaruband ko yabatumye gutera u Rwanda.