Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abasirikare ba leta ya Congo FRDC batangiye gusubiranamo mugihe Gen Sultan Makenga arikuvugwa imyato

General Major Sultan Makenga uyobora umutwe wa M23 mubyagisirikare, kurubu ari kwishima hejuru y’ingabo za FRDC zikomeje gusubiranamo mugihe we ari kuvugwa imyato n’abatuye muduce umutwe wa 23 wamaze kwigarura aho yaje kuba ahimbirwa umuvugo wo kumuvuga imyato nabatuye mugace ka Ntamugenga ho muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kuberako aba barwanyi ba M23 bakomeje kubaha ibyo batigeze bahabwa n’ingabo za leta FRDC nkuko abaturage ubwabo babyitangariza.

Amakuru dukesha goma news emeza ko hari amashusho yaje kuba agaragara abasirikare ba FRDC bari kurwana bapfuye ko bamwe bumva urugamba rwo kurwanya M23 rwahagarara ngo bakaba banemeza ko abari kohereza aba basirikare kurugamba bakomeza benyegeza umuriro nyamara bamwe mubasirikare bakiri bato bakahasiga ubuzima abandi bagashimutwa n’abarwanyi ba M23. ibi byakomeje kugenda bitera intege nke aba barwanyi ndetse bituma abarwanyi ba M23 bikomangaga kugatuza ndetse banatangira gutekereza ko bahatanira kuba bakwigarurira umujyi wa Goma ndetse n’umujyi muto wa Masisi.

Nyamara nubwo bimeze gutyo, abarwanyi ba M23 bakomeje kugera kubyo biyemeje kuko bakomeje gutikiza no gutitiza ingabo za FRDC ndetse bakaba bamaze no kwemeza abaturage batuye muduce aba barwanyi bamaze kwigarurira. amwe mumabanga aba barwanyi ba M23 bakoresheje kugirango bigarurire imitima yabatuye muduce bigaruriye ngo harimo nko kuba babafata neza ndetse bakabubaha ngo ikirenzeho bakaba banabacungira umutekano uko bikwiriye.

Related posts