Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abasirikare ba FARDC baciye amarenga ko President Tshisekedi akwiriye kuva kubutegetsi nyuma y’umwanzuro mubisha yafashe

Ingabo za Leta ya Congo FARDC zimaze iminsi ziri muntambara itoroshye aho ziri kurwana n’abarwanyi ba M23 guhera mumezi arenga 6 ashize. aba basirikare baherutse kwihanangiriza ubutegetsi bwa President felix Tshisekedi wemezaga ko aba barwanyi ba M23 baba baterwa inkunga na leta y’u Rwanda ndetse mugihe uyumugabo yahamagariraga abaturage guhaguruka bakarwanya u Rwanda aba basirikare bakaba bari bamubwiye ko gutera u Rwanda ntaho bitandukaniye no kwikoza agati kumyanya y’ibanga.

Kumunsi w’ejo ubwo inkuru yabaga kimomo ko indege yagisirikare y’abanye-congo yavogeraga ikirere cy’u Rwanda ikinjira idasabye uburenganzira, byatumye benshi mubasirikare bakuru ba FARDC bemeze ko President Felix Antoine Tshisekedi koko igihugu kimunaniye ndetse bakaba bavuga ko nakomeza kuyobora igihugu muburyo bwa gisivile nkuko kubwabo batangaza ko yabikoraga, ngo bizarangira aba basirikare bahindukiranye uyumuyobozi maze amwikurire kubutegetsi ngo kuko usibye kuba ari kugaragaza ubushotoranyi ngo ntabwo abasirikare bari mumwuka mwiza wo kuba bakwitabira intambara ngo ndetse ni nakimwe mubikomeje gutuma abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye byakino gihugu.

Amakuru dukesha gomanews avugako aba basirikare batangaje ko kuba leta yarafashe umwanzuro wo kohereza indege ngo igwe kubutaka bw’urwanda, ngo ni igikorwa kigayitse kandi kidafite icyo gisobanuye ngo ahubwo bigaragaza ko ari urwego ruri hasi rw’imitekerereze y’uwohereje iyo ndege. ngo usibye ibyo kandi, ngo kuba ibyo yatekerezaga bitabaye ngo nabyo kubwabo ni ugutsindwa muburyo bwa diporomasi, aba basirikare rero bagasoza bavuga ko igihugu cya Congo gikwiriye umuyobozi uhamye utari umuyobozi ubashora mubibazo no guhora batsindwa intambara.

Related posts