Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gashyantare 2025, nibwo imirambo y’ Abasirikare 14 b’ Igihugu cya Afurika y’ Epfo baherutse gupfira mu mirwano yahuje Igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC n’ Umutwe wa M23 ,yacyuwe inyujijwe mu Rwanda no muri Uganda, ibi bibaye nyuma y’ uko Perezida w’ iki gihugu kuri uyu wa Kane yashyizeho Icyumweru cyo kunamira aba basirikare.
Nk’ uko byagiye bigaraga mu mashusho iyi mibiri yaje itwawe mu modoka z’ umuryango w’ Abibumbye ,Aho nyuma yo kwambuka zikinjira mu Rwanda zikakirwa n’ inzego z’ u Rwanda ,zahise zikomereza muri Uganda , kugira ngo iyi mibiri igezwe ku Kibuga cy’ Indege cya Entebbe, aho izakurwa ijyanwa muri Afurika y’ Epfo kugira ngo ishyingurwe.
Byari biteganyijwe ko iyi mibiri icyurwa ku wa Gatatu w’ iki Cyumweru turimo ariko biza gutinda bitewe n’ ibiganiro byariho biba hagati y’ umutwe wa M23 n’ Umuryango wa SADC aba basirikare bari babereyemo mu butumwa.
Iyi mirambo y’ Abasirikare ba Afurika y’ Epfo ,icyuwe nyuma y’ uko Perezida w’ iki Gihugu Cyril Ramaphosa aciye amarenga ko Igihugu cye kigiye gucyura Ingabo zacyo ziri muri ubu butumwa bwa SADC zagiye gufashamo Igisirikare cya DRC ,Aho yavuze ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo abahungu bacu batahe iwabo.
Soma iyi nkuru yose bifitanye isano:Perezida wa Afurika y’ Epfo, Ramaphosa , yashyizeho icyumweru cyo kunamira abasirikare baherutse gupfira muri Congo