Uku ni ukwezi kwa3 M23 yigaruriye ibice bitandukanye bya repuburika iharanira demokarasi ya Congo. nyamara nubwo bimeze gutyo abantu benshi nawe urimo dukomeza kwibaza ikintu cyabaye kugirango aba barwanyi babashe kwirukana ingabo za leta mubice bitandukanye ndetse kugeza nanubu bakaba bakibahabya aho umunsi kumunsi hagenda hamenyekana amakuru mashya agaragaza ko aba barwanyi bakomeje gukora ibirenze ibyo abantu batekerezaga ko babasha kuba bageraho.
Mugitondo cyuyumunsi rero itariki eshanu nzeri 2022 guhera murukerera humvikanye urusaku rudasanzwe rw’amasasu muri Teritwari ya Rutshuru aho byaje gutungurana kongera kubona ingabo za Congo zisubira inyuma. ikinyamakuru Gomanews24 dukesha ayamakuru cyatangaje ko abasirikare ba leta FARDC bagera kuri 723 bakuyemo akabo karenge bagasubira inyuma nyuma yuko abarwanyi ba M23 bakoresheje imbunda zabo zirasa kure zari zimaze kwivugana abagera kuri 13 maze aba bari basigaye bagahitamo gukiza ubuzima bwabo maze bagahitamo guhungira mubirometero 17 uturutse aho bari barashyize ibirindiro byabo.
Ibi kandi byakomeje kugenda bishimangirwa n’umuvugizi wa M23 ubwo yaganiraga n’ijwi rya Amerika yemeje ayamakuru ko koko bakomeje urugamba ndetse bakomeje no kugera kumugambi wabo ngo ndetse vuba bidatinze aba barwanyi bakaba baribunafate umujyi wa Goma nkuko babyiyemeje bakazahita bakurikizaho umujyi wa Bukavu ngo byose bigamije kwereka leta ko ibyo ibima bashobora no kubigeraho hakoreshejwe inzira y’intambara.
Usibye ibi kandi, umuyobozi wa M23 mubyagisirikare Gen Sultan Makenga, arashinja ingabo za Congo gushyira imbunda iremereye hafi y’ibikorwa remezo rusange ngo ndetse bikaba biteye impungenge ngo kuko bishobora kugira ingaruka kubaturage. ibi kandi uyumugabo yatangaje ashinja ingabo za leta ngo bikubiye mubutumwa bukomeye aba barwanyi badahwema guha abaturage ko bo ari indwanyi za Politike batagamije guhungabanya umutekano w’abaturage.