Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abasifuzi basifuye Umukino wa Rayon Sport na Rwamagana basabiwe ikintu gikomeye nyuma yo kugaragaza urwego rwo hasi.Ese FERWAFA iraza kubikoraho iki? Kurikira witonze!

Mu Rwanda, ikibazo cy’abasifuzi gikomeje kuba agaterera nzamba ndetse bimaze guhinduka ikibazo gikomeye mumupira wa hano mu Rwanda kuburyo usanga bigaragarira umuntu wese. Mumukino waraye ubereye kuri stade ya Kigali Inyamirambo wahuzaga ikipe ya Rayon Sport ndetse na Rwamana city ukaza no kurangira ikipe ya Rayon Sport itsinze uyumukino, haje kugaragara mo igitego cyaje gutsindwa na rutahizamu Willy Onana wa Rayon Sport birumvikana ko cyari icya Rayon Sport ariko umusifuzi aza kucyanga avuga ko yaraririye kandi nyamara umuntu wese waruhari yabibonaga ko ataraririye.

Ibi rero nyuma y’umukino byaje gutuma benshi mubafana bababajwe niki gitego banze bagarrura ibyahise bibuka ko uyumusifuzi no mukwezi kwa 12 umwaka ushize yaje nabwo guhagarikwa ashinjwa kuba atazi ibyarimo. ibi kandi bikomeza guca intege abaterankunga batandukanye bakwifuza gutera inkunga championa y’u Rwanda kuberako abasifuzi bahasifura usanga ibyo bakora binyuranye n’amahame yo gusifura.

Kurubu rero abafana bakunda umupira w’amaguru barasabira abasifuzi kuba bashakirwa amahugurwa cyangwa FERWAFA ikaba yashora amafranga maze ikaba yazana ikorana buhanga rya VAR kugirango hakemuke ikibazo cy’abasifuzi bafite ubunyamwuga buke ndetse bakaba baba bakemuye ibibazo cy’amakimbirane akunda kuranga abakinnyi n’abasifuzi nyuma y’umukino iyo habayeho kwanga igitego cyangwa indi misifurire mibi.

Nkwibutseko ikipe ya Rayon Sport yaraye itsinze ikipe ya Rwamagana City ibitego bi2 byose kubusa bihita bihesha ikipe ya Rayon Sport kwicara kumwanya w’icyubahiro aho ayamateka yakoze yo kumara imikino yambere 3 ibanza ya Championa iyitsinda bitaherukaga.ibi rero akaba aribyo biri gutuma abakunzi ba Rayon Sport bari kwitabira imikino yose bari kwakira.

Related posts