Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Uncategorized

Abashakashatsi bagaragaje indi nkomoko y’ikiremwamuntu tutari tuzi

Ni ibisanzwe ko abantu barimo nawe usoma iyi nkuru bahora bibaza uburyo umuntu wambere yageze ku isi akaba sekuruza w’abarenga miliyaridi nyinshi z’abantu bamaze kuyibaho mu moko yabo atandukanye kugeza n’ubu. Ubushakashatsi bwagiye bukorwa ngo hamenyekane inkomoko ya muntu. Kuri ubu abashakashatsi bamaze kugaragaza indi nkomoko y’ikiremwamuntu tutari tuzi. Aba bemeje ko umuntu yakomotse ku biremwa bidasanzwe bizwi nka Aliens mu myaka ibihumbi 20 ishize.

Abatuye Isi benshi babarizwa mu madini yabo anyuranye, imyizerere ndetse n’imyemerere yo muri ayo madini babarizwamo ibabwira ko bakomoka ku Mana ikaba ariyo yabaremye. Muri Bibiliya ku bakirisitu, mu gitabo cy’intangiriro handitsemo ko Imana yaremye umugabo witwa Adamu ibonye ataba wenyine iramusinziriza imukuramo urubavu rwe imiremeramo umugore wiswe eva. Benshi mu bakirisitu bafata uyu Adamu uvugwa muri Bibiliya yabo nka sekuruza ukomokaho abatuye Isi bose.

Ku rundi ruhande hari abatemera ibyo kuba umuntu yararemwe n’Imana ahubwo bakemera ibyo muri siyansi(science) aho bivugwa ko umuntu yakomotse ku biremwa byo mu mazi byaje kwihinduranya imiterere bikavamo ibiremwa bigendera ku maguru abiri aribyo bibarizwamo umuntu, inkende, inguge n’ibindi. Umuntu we icyo yabirushije ni uko ubwonko bwe bwagiye bukura uko iminsi yagiye igenda. Ni igitekerezo cyazamuwe n’uwitwa Charles Darwin.

Uretse aba tuvuze hejuru rero abashakashatsi bakomeje gukora ubushakashatsi baza gusanga umuntu yarakomotse ku biremwa bidasanzwe byaje kwimuka bikava ku isi bikajya ku yindi mibumbe mu myaka ibihumbi 20 ishize. Inkuru y’urubuga news.XEMTIN3S.com ivuga ko ibi biremwa bidasanzwe bikunze kugarukwaho ko bijya biza ku isi bigashimuta abantu bikabajyana ku mibumbe yabyo.

Bamwe mu bavuga ko bigeze kwihurira n’ibyo biremwa bidasanzwe bemeza ko bishobora kuba byarigeze kuba hano ku isi mu myaka ibihumbi cyangwa amamiliyoni ishize. Iki gitekerezo cy’aba bantu cyumvikanisha ko ibi bigendajuru cyangwa ibiremwa bidasanzwe (Aliens) aribyo bisekuruza by’abantu.

Related posts