Umuryango w’abanye-Congo bakomoka mu Burundi muri iki gihe batuye mu kibaya cya Ruzizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, basabye AFC/M23 kujya kubatabara kugira ngo na bo babone amahoro nk’uko bimeze ku baturage bo mu duce yamaze kubohora.Aba baturage binubira ko bamaze igihe bakorerwa ubwicanyi, ihohoterwa n’akarengane gakabije Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakabarinze irebera.
Umuyobozi w’ishyirahamwe rya bariya baturage, Raymond SHERIA MULIRO, aheruka kwandikira Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC amusaba kugira icyo akora ku bikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ivangura, akajagari k’ubuyobozi, ubukene bukabije n’isenyuka ry’ibikorwaremezo bamaze igihe bahura na byo.
Uyu mu bundi butumwa bw’amajwi yageneye abantu batandukanye, yateguje ko nihatagira igikorwa mu minsi iri imbere ibintu bizaba bibi kurushaho muri Kivu y’Amajyepfo, kuko Aba-Burundiphones baba mu kibaya cya Ruzizi n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomeje kugirirwa nabi.Yagaragaje ko ibibazo byugarije Kivu y’Amajyepfo byatangiriye iwabo mu kibaya cya Ruzizi ndetse ko we na bene wabo babanje gutanga impuruza, gusa ntihagira ubumva kuko bafite “ijwi rito ritabemerera kugira uruvugiro.”
Muliro yagaragaje ko ubwo intambara yatangiraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abarundi baba mu Ruzizi batangiye guhohoterwa n’abarwanyi b’imitwe ya Mai-Mai ndetse n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abafulero, ku buryo hanapanzwe gahunda yo kubirukana mu byabo ndetse muri iki gihe ikaba ikomeje.Yunzemo ati: “Baratwica, baradusahura imitungo, barimo baratwika imidugudu yacu, gusa igitangaje ni uko ingabo za Leta ziri aho zirebera, Polisi iri aho, abayobozi barahari; nta n’umwe muri bo turumva avuga ati ‘Abarundi bari guhohoterwa’.”
Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko aho kugira ngo Leta ya Congo Kinshasa izane amahoro, ikomeje “kuzana ingabo z’amahanga kugira ngo ziyunge ku barimo guhohotera abaturage”, aho yatanze urugero rw’Ingabo z’u Burundi zikomeje kwirukana abantu mu kibaya.
Yamenyesheje AFC/M23 ko igihe kigeze ikajya kubatabara.
Ati: “Abantu bakomeje kwirukanwa kubera imisusire yabo. Iyi ni yo mpamvu ngira ngo nsabe AFC/M23. AFC/M23 abantu bo mu kibaya barabizi ko ukigera mu kibaya tuzabona amahoro, kubera ko abantu bose bo mu bice byose mwabohoye babayeho mu mahoro. Nta muntu n’umwe uhutaza mugenzi we, nta muntu n’umwe udafite amahoro.”
Yavuze ko bitandukanye no mu duce AFC/M23, mu kibaya cya Ruzizi ibyago bikomeje, aho umuntu wese ufite izuru rirerire cyangwa ukomoka mu Burundi yitwa umwanzi.
Yunzemo ati: “Bayobozi ba M23, nyamuneka mugire icyo mukora. Nimurebe uko bamaze Abanyamulenge. Ingabo za Leta zirimo zirasenya zikanica abaturage. Bataye umurongo w’urugamba uri hariya Katogota muri Kamanyola, zazamutse imisozi kugera mu bilometero 150, umuturage ugize icyo avuga aribasirwa cyangwa agasenyerwa n’Ingabo ziyita iza za Leta. Bayobozi ba M23: Nyakubahwa Corneille Nangaa, Nyakubahwa Bertrand Bisimwa, Nyakubahwa Gen. Sultani Makenga; turabasaba kwihuta, nimutihuta abantu bazashira mu kibaya cya Ruzizi.”
