Umva hano amakuru yazindutse avugwa hirya no hino mu Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, nibwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore,yabwiye Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite ko abanyarwanda barenga 50% batabasha kwigondera inzu ziciriritse,ubwo yagezaga kuri aba badepite ibisobanuro mu magambo ku ishyirwa mu bikorwa ku bibazo bijyanye n’uko Minisiteri ishyira mu bikorwa politiki yo korohereza abashora imari mu bikorwa by’amacumbi aciriritse, amabwiriza agenga abakora umwuga w’ubwubatsi n’ibindi bibazo bigaragara mu kubaka inzu ziciriritse no kurwanya utujagari n’ingamba zo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’ibicanwa muri rusange no mu mashuri by’umwihariko.
Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko “Abanyarwanda 50,8% ntibashobora kwigondera inzu ziciriritse.”Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko abahembwa nibura miliyoni 1,2 Frw ku kwezi ari bo bashobora kwiyishyurira izo nzu nta nkunganire bakeneye, ni ukuvuga abangana na 2,7%.”
Abagera kuri 46,1% bashobora kwishyurirwa hagiyeho nkunganire mu gihe abahembwa munsi ya 200.000 Frw bagera kuri 50,8% bo badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse niyo leta yabaha nkunganire ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.
Inzu iciriritse ni ibarirwa agaciro katarengeje miliyoni 40 Frw.
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yagaragaje ko Leta y’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’imyubakire y’inzu ziciriritse yafashe ingamba zo guha nkunganire abashoramari, koroherezwa imisoro, guhabwa ubutaka ku bafite imishinga minini ndetse no guha Abanyarwanda inzu ku nyungu nto ya 11%.Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko muri uyu mushinga hari ahagaragaye intege nke za Guverinoma y’u Rwanda.Yagize ati “Leta isa n’iyibwiye ko ibyo yemereye abashoramari bihagije. Mu by’ukuri ntabwo byageze aho byari byitezwe. Ibibazo by’ibikorwaremezo bitinda kuhagera ntiwavuga ngo byongera igiciro cy’inzu. Ahenshi haba hari umuriro ariko ukenewe kongerwa. Imihanda iba ihari kuko iva ahacukurwa umucanga ni yo mibi cyane.’’
Yavuze ko igiciro cy’inzu kitari hejuru ahubwo bijyana n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.Ati “Ntabwo hazaboneka inzu ya bitanu, uwo muntu rero nta buryo wamwubakira inzu ngo ayigure iciriritse. Imwe mu mirongo migari ni uko Leta yabijyamo ikabyikorera. Ntiwavuga ko ugiye kubakira Abanyarwanda bose ku buntu.’’
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yagaragaje ko abashoramari bahabwa amasoko yo kubaka inzu ziciriritse bakananirwa gushyira mu bikorwa ibyo bemeye, bazajya bahabwa ibihano kandi n’ubutaka bahawe na leta babwamburwe.