Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Congo avuga ko abantu bagera kuri 20 bapfuye abandi mirongo barakomereka mu buryo bukomeye mu mirwano yahuje ingabo za Leta ya Congo FARDC na Wazalendo aho zasubiranyemo mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Muziko ubusanzwe inyeshyamba za Wazalendo zifasha Ingabo za Leta ya Congo FARDC guhangana n’ umutwe wa M23. Ukuriye ubuvuzi muri zone ya Uvira, Mpanzu Nimi , yabwiye ikinyamakuru Actualite ko ” Tumaze ku abarura abantu 60 bakomeretse n’ abandi barenga 20 bapfuye baguye mu mirwano yahuje inyeshyamba za Wazalendo na FARDC.
Yasobanuye ko abakomeretse bose bari kwitabwaho” Twakiriye abantu bose bakomeretse,Hari abajyanywe mu bigo Nderabuzima ariko hari n’ abajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Uvira aho turi kwita ku bantu bose bakomeretse”.
Amakuru avuga ko mu minsi yashize ,Umujyi wa Uvira nta baturage bawucaracaramo kuko bamwe bari bahungiye mu Mujyi wa Bujumbura bahana imbibi abandi bajya mu Ntara ya Tanganyika ,mu gace Kalemie na Moba. Uku gushyamirana kwabayeho hagati y’ ingabo za Leta ya Congo, FARDC,ndetse n’ inyeshyamba za Wazalendo bije nyuma y’ uko umutwe wa M23 ufashe umupaka wa Kamanyola hafi ya Uvira.
Amakuru akomeza avuga ko uko gushyamirana kandi kwatewe no kuba Wazalendo ishinja Ingabo za Leta Congo kunanirwa urugamba.kugeza ubu ntacyo leta ya Congo iratangaza kuri uko gusubiramo.