Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abapolisi batatu bagaragaye bahekanye kuri Moto bagiye guhanwa

Ku mbuga Nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa ifoto igaragaza Abapolisi batatu bahekeranye kuri Moto irimo kugenda, ibisanzwe bizwi nko gutendeka dore ko bitemewe n’amategeko mu Rwanda.

Nyuma y’iyi foto, inyuze K’urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, Polisi y’u Rwanda nayo yatangaje ko iyi myitwarire itemewe, ivuga ko Kubahiriza amategeko agenga umuhanda ari inshingano za buri wese, kandi abagize iyi myitwarire bari bukurikiranwe bakabihanirwa.

Ibiziwi nko gutendeka ubusanzwe ntibyemewe mu Rwanda kuko akenshi Polisi itangaza ko bikurura impanuka za hato na hato.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts