Abanyeshuri bo Mujyi wa Kigali ,Minisiteri y’Uburezi yabasabye ko mu cyumweru bazamara batajya ku ishuri kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare, bazakoresha icyo gihe mu kwiga no kumenya byinshi bijyanye n’umukino w’amagare.
Ni ibikubiye mu itangazo MINEDUC yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, ryibutsa ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafunga by’agateganyo mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nubwo abanyeshuri batazaba bajya ku ishuri, ariko bashobora gukoresha uwo mwanya mu kwiga no kugira ubumenyi ku mukino w’amagare.Ati” Abanyeshuri barasabwa gufata uyu mwanya nk’igihe cyo kwiga no kumenya byinshi ku mikino y’amagare n’uburyo utegurwa ku rwego mpuzamahanga.”
Minisiteri y’Uburezi yasangije umuyoboro (link) w’igitabo cyihariye cy’uburezi cy’amarushanwa y’amagare, harimo na UCI, gishobora kwifashishwa mu masomo aricyo;Shampiyona y’lsi y’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 21-28 Nzeri 2025, nyuma yaho amasomo azakomeza guhera tariki ya 29 Nzeri 2025.
Iyi Minisiteri ivuga ko iyo minsi abanyeshuri bazaba batagiye ku ishuri izongerwa ku ngengabihe y’amashuri.Ibigo by’amashuri byasabwe gutegura mbere uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutegura imikoro abanyeshuri bazajyana mu rugo n’andi masomo ashobora kubafasha.
Nshimiyimana Francois/ Kglnews