Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanyerondo babonye abantu barimo gukubita umusore kugeza apfuye bavuga impamvu yababaje benshi nyuma yo kwanga kumutabara

 

 

 

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano , muri Santeri ya Rwesero, haravugwa inkuru yababaje benshi ubwo umusore yakubitwaga n’ abantu bataramenyekana kugeza ashizemo umwuka.

Ni umusore uri mu kigero cy’ imyaka 17 y’ amavuko witwa Patrick Kwizera.

Aya mahano yabaye ku isaha ya satatu z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 31 Gicurasi 2024, muri santeri ya Rwesero mu Murenge wa Kagano ho mukarere ka Nyamasheke.

Amakuru avuga ko yishwe n’abantu bamukubise kugeza apfuye gusa ngo abanyerondo banze kumutabara bavuga ko batatabara umusinzi.

 

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa kagano,Uwimana Damas, yavuze ko ayo amukuru y’urwo rugomo nk’ ubuyobozi batahise bayamenya babimenye saa yine z’amanywa. Ati”Amakuru y’urwo rugomo ntabwo yahise atangwa twabimenye saa yine z’amanywa ntabwo yakubutiwe muri santeri ya Rwesero ni abasore babiri barwaniye mu nzira n’uko barwanye bageze hafi ya santeri umwe akubita mugenz iwe rakerete yai avanye ahantu inyuma y’inzu bahamuvana ajya kuri centre de sante ya Nyamasheke”.

Uyu munyamabanga Nshingwabiko yakomeje avuga ko uwakubiswe byaje kumuviramo urupfu ndetse n’uwabikoze akaba ataraboneka, RIB ikaba yatangiye iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora.

Related posts