Umusirikare ufite ipeti rya Capitaine mu gisirikare cya Congo, (FARDC) yarashwe n’ushinzwe kumurinda ahitwa Ngululu muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu ya Ruguru.Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 31 Ukwakira, 2025 ahagana saa saba z’amanywa nk’uko urubuga actualite.cd rubivuga.
Uyu musirikare warashe umuyobora, amakuru avuga ko yamushinjaga kurya amafaranga y’agahimbazamusyi ke, ari na byo byateje impaka hagati yabo.Ofisiye atabashije kugabanya agahinda k’uyu musirikare yayoboraga, nibwo undi yahise amurasa agwa aho.
Urubuga actualite.cd ruvuga ko nyuma y’urupfu rw’uriya musirikare, abaturage bagize ubwoba batangira guhunga ako gace.Amakuru avuga ko uriya musirikare yaje gufatwa na bagenzi be, akaba ategerejwe kugera imbere y’ubutabera ngo abazwe kuri ibyo yakoze.
Muri biriya bice bya Kivu y’Amajyaruguru, hakomeje kubera imirwano aho AFC/M23 ihangana n’ingabo za Congo zifatanyije na Wazalendo.Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru, kivuga ko muri iki Cyumweu tariki ya 29 Ukwakira, 2025 abarwanyi ba AFC/23 bigaruriye agace ka Kibatimuri Gurupema ya Luberike, muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’imirwano ikomeye.
