Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Diaspora

Abanyarwanda batuye Norvége bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda , inshuti z’ u Rwanda na bamwe mu bahagarariye ibuhugu byabo muri Norvége
bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’ U Rwanda muri Suwede , Diane Gashumba ,
umunyamabanga muri Minisiteri y’ ububanyi n’ Amahanga ya Suwede Bjorg Sandkjaer , na Chantal
Muhigana akaba ari Umuyobozi w’ umuryago ‘ Urukundo’ ndetse n’ abandi batandukanye barimo inshuti
y’ u Rwanda Terje Osmundsen.


Mu buhamya bwatanzwe n’ umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangaje ko
Jenoside yakoranywe ubugome bw’ indengakamere ndetse asaba ko habaho gukurikirana no guhana
abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madamu Chantal Muhigana uyobora umuryango ‘ Urukundo’ yatangaje ko gusaba abantu kureka
guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi atari ukubabuza ubwisanzure bwo kuvuga. Ati“ Gusobanura neza
guhakana Jenoside ntabwo bugamije kugabanya ubwisanzure bwo kuvuga ahubwo bigabanya
ikwirakwiza ry’ ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma ihinduka ibikorwa bya Jenoside”.
Chantal Muhigana yakomeje ashimira ubuyobozi bw’ Igihugu cy’ u Rwanda burangajwe imbere na
Perezida Paul Kagame , ndetse ashimira byimazeyo urubyiruko rwari mu ngabo za RPA batanze ubuyo
bwabo bagakiza ubuzima bwa benshi.
Terje Osmundsen , wavuze mu izina ry’ Inshuti z’ u Rwanda , yashimye aho igihugu cy’ u Rwanda kiri uyu
munsi ndetse ashimangira ko ibikorwa ngarukamwaka byo kwibuka , isi ikwiye kubiheraho yigira ku
mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Bjorg Sandkjaer , Umunyamabanga muri Minisiter y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Norvége , yatangaje ko
imiryango mpuzamahanga kuba yarananiwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikomere mu
maso y’ ikiremwamuntu. Ati“ mu 1994 , imiryango mpuzamahanga kunanirwa guhagarika Jenoside ni i
nkovu mu maso y’ ubumuntu. Amahanga arasabwa gufata ingamba zo kurwanya inzangano , n’ ibikorwa
byibasira abantu cyangwa amatsinda”.
Ambasaderi Diane Gashumba wavuze nk’ umushyitsi mukuru , yatangaje ko Abanyarwanda bafite
inshingano zo gusangiza inkuru z’ ibyabayeho yaba ku miryango mpuzamahanga ndetse n’ ibisekuruza
bizakurikira kugira ngo Jenoside itasasubira ukundi.
Amasaderi Diane Gashumba yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera ibikorwa by’ abahakana Jenoside
yakorewe Abatutsi ko bikomeza, asoza agaragaza ko abahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994 bagamije kubeshya no kugoreka amateka , no kutavuga ibintu uko biri. Ati“ Tugomba kwiyemeza guhangana n’ abahakana kandi tugaharanira ko batazigera babona urubuga”.

Related posts