Edouard Bamporiki, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko,kuri ubu ufungiwe muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka Mageragere,ntabwo asurwa na bamwe mu bo bahoranye muri politiki, aya amakuru yemejwe n’ umunyamakuru Manirakiza Theogene washinze ikinyamakuru UKWEZI n’umuyoboro wa UKWEZI TV kuri You Tube,yakoze ikiganiro kigaruka ku mibereho ya Bamporiki Edouard aho yavuze ku buzima babanyemo mu gihe kigera k’ukwezi yamaze afunzwe.
Mu minsi ishize nibwo Manirakiza yafunguwe nyuma y’iminsi yari amaze afunzwe ashinjwa icyaha cyo gukangisha gusebanya yarezwe n’uwitwa Nzizera Aimable.Manirakiza yavuze ko akigera muri gereza [igororero] ya Mageragere mu bamwakiriye harimo Bamporiki cyane ko bari basanzwe baziranye kuva kera.
Uyu munyamakuru yavuze ko Bamporiki yamusuye akiri mu kato ataremererwa kujya hamwe n’abandi bagororwa ndetse ko nubwo afunzwe acyubashywe kandi nawe yiyubashye.Yavuze ko Bamporiki acumbitse ahantu heza,abona ibyokurya bikwiriye ndetse ko n’imyambarire ye itahindutse na gato nyuma yo kugera muri gereza cyane ko iyo abafunzwe bari imbere baba bemerewe kwambara uko bisanzwe.
Manirakiza yavuze ko Bamporiki ari mu bayoboye abandi bagororwa kuko ari Umuvunyi wa gereza ndetse akaba ari umujyanama wa buri wese umwitabaje.Yavuze ko akunze gufasha abamusanga bamusaba ubufasha yaba ubwo kubona icyokurya cyane ko muri gereza hari ababayeho nabi cyane.
Bamporiki ngo yakomeje umwuga azwiho wo kwandika ibitabo no gutanga ibiganiro cyane ko ngo akigera muri gereza yakoze ikiganiro yereka abagororwa umwihariko w’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.Bamporiki ngo asigaye yiga gitari ndetse ngo yiteguye kuzajya ayicuranga mu gihe azaba asohotse.
Manirakiza yavuze ko Bamporiki atarakajwe nuko yafunzwe ndetse ko ubu hari ibishya agenda yunguka mu buzima arimo ubu.Ngo yamubajije niba kuba yarasabye imbabazi Perezida Kagame kuri Twitter bihagije,Bamporiki amusubiza ngo “umutware wanjye ntabwo ajya yibagirwa.Akora ikintu gikwiye mu gihe gikwiye.”
Bamporiki yavuze ko aramutse yandikiye Perezida Kagame byaba ari ugukubagana kuko ngo akora ibintu mu gihe gikwiye.Bamporiki yavuze ko nafungurwa azakomeza gukorera igihugu yaba yahawe inshingano cyangwa atazihawe kuko ngo aracyari Umunyarwanda.Mu byababaje Bamporiki nuko yafunzwe atarabasha gushyira mu bikorwa umushinga yari afitiye abahanzi mu kubazamura cyane ko nawe ari umuhanzi.
Umufasha wa Bamporiki aramusura kenshi kimwe na bamwe mu bahanzi benshi bamukundaga.Manirakiza yavuze ko yabajije Bamporiki niba abo bari kumwe muri Guverinoma bamusura,yamusubije ko batabikora ariko atabarenganya.
Uyu munyamakuru yavuze ko na nyakwigendra Habineza Joseph nawe bigeze bakorana ikiganiro amubwira ko iyo uvuye muri Guverinoma nta n’uwo mukorana wongera kuguhamagara.Muri Mutarama 2023,Urukiko rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga milioni 30.