Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanyamurenge batuye muri Amerika na Canada bagiye gukora ikintu gikomeye gishobora kugira ingaruka kuri President Felix Antoine Tshisekedi. Soma inkuru irambuye!

Nyuma yuko imvururu ndetse n’intambara byugarije uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo, benshi mubanyamurenge bakomeje guhura n’akaga gakomeye cyane aho bashinjwa ko baba ari abanyarwanda batuye mugihugu cya repuburika iharanira demokarasi ya Congo. ibi byatumye benshi mubanyamurenge bahungira muri Amerika ndetse na Canada kubera guhunga iri totezwa ryahato na hato.

Muminsi ishize humvikanye igisa na Genocide yaberaga mugatumba, aho hashakwaga umunyamurenge wese aho ava akagera kugirango bamwice ariko bakaza gutabarwa na MONUSCO ibifashijwemo n’ingabo za leta FARDC bagahashya abarwanyi ba Red Tabara bifatanyaga na FDLR gutsemba aba banyamurenge.ibi byose byabaye byatumye umubare w’abanyamurenge bahungiye muri reta zunze ubumwe za Amerika urushaho kwiyongera ndetse nahandi hatandukanye.

Muminsi ishize rero, impunzi ziri muri Canada na Amerika zongeye kubabazwa nuko aba benewabo babanyamurenge baba bari kuzira ubusa cyane ko bazira uko baremwe ariko bikaba byaraje gutizwa umurindi nuko haje kuba gushyamirana gukomeye hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta maze bikarakaza abaturage bagatangira guhiga abo bita abanyarwanda(Nukuvuga abanyamurenge baba muri ikigihugu.) kugirango bongere babice.

Ibi rero byatumye abatuye muduce twavuzwe haruguru bategura ibaruwa yo kwandikira urukiko mpanabyaha ko rwakurikirana ubuyobozi bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo ngo kuberako bakomeje kurebera mugihe amaraso y’abanyamurenge yarari kumeneka kandi kugeza nabugingo nubu akaba ntakintu nakimwe leta yakino gihugu ijya itangaza kuri iki kibazo cy’abanyamurenge.

Leta ya Congo imaze igihe ishinjwa n’abatavuga rumwe nayo kuba ijenjekera bimwe mubyemezo, ngo kandi nyamara bitagakwiriye ndetse bakaba babona hari ikintu gikwiriye kuba cyakosorwa leta ikongera imbaraga muguhashya urugomo rukorerwa ikiremwa muntu muri kiriya gihugu kuruta uko bakomeza kujya baruca bakarumira.

Related posts