Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Abanyamurenge babaye nkaryabuye ryanzwe. Nyuma yuko batereranwe na leta ubwo baterwaga na Red Tabara, kurubu leta iri kubatakambira ibasaba ikintu gikomeye. soma inkuru irambuye!

Iyo bavuze ibuye ryanzwe, baba bashaka kugereranya inkuru iri muri bibiriya ishatse gusobanura ko yesu kristo yabaye ibuye ryanzwe ariko ryakomeje impfuruka. kubihuza n’iyinkuru nuko muminsi ishije mugihugu cy’abaturanyi cya repuburika iharanira demokarasi ya Congo humvikanye ibitero bikomeye cyane byari byibasiye abanyamurenge ndetse bikaba byaraterwaga n’abarwanyi ba Red Tabara aho bivugwako babaga bifatanyije n’abarwanyi ba FDLR bagamije kunyaga abanyamurenge agace batuyemo.

Kurubu DR Congo iri muntambara ikomeye cyane aho bari kurwana n’inyeshyamba za M23, gusa uko bukeye nuko bwije aba barwanyi ba M23 bagenda banesha ingabo za leta FARDC ndetse bakanaburizamo imwe mumigambi izi ngabo ziba zifite, harimo no kwicara aba barwanyi bashimuta bimwe mubikroesho by’ingabo za leta FRDC. leta ya DR Congo rero yabonye ko ntabundi buryo bwo kuba batsinda uru rugamba, maze bahitamo kwitabaza abakuru bakuru b’abanyamurenge kugirango bifatanye mugikorwa cyo gusengera igihugu.

Nubwo bisanzwe bizwi ko abanyamurenge ari abantu bameze nkabatunzwe n’amasengesho cyane ko biba mumico yabo, ariko hari kwibazwa niba igihugu nka DR Congo kizishingikiriza kumasengesho maze kikaza tsinda intambara irimo amasasu mugihe dusanzwe tuziko amasengesho tuyifashisha ariko tukongeraho n’ibikorwa kugira ngo bibashe kuba byatanga umusaruro ukomeye.

Usibye kandi kuba hibazwa ibi byose, abantu bakomeje kwibaza aho DR Congo yavanye umutima wo kwegera Abanyamurenge ibasaba inkunga y’amasengesho, mugihe abanyamurenge ubwo bari muntambara batabaje Leta ko yabaha inkunga cyangwa se ubufasha mubyagisirikare kugirango babashe gutsinda abarwanyi ba Red Tabara bari babugarije, ariko leta icyogihe ikaba yaratereye agati mu ryinyo none kurubu ikaba yafashe iyambere yiyegereza abanyamurenge

Related posts