Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanyamakuru barasaba guhabwa amakuru n’abayobozi kuko ari inyungu za rubanda

 

Abayobozi bo mu nzego zibanze bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe gukorana n’abanyamakuru, aho usanga hari Abanyamakuru bavuga ko bibagora kubona amakuru k’umuyobozi runaka.

Muri ibi biganiro, byabaye ku itariki 28 werurwe 2024, abanyamakuru bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu kazi bakora, ko hari ubwo bahamagara abayobozi bashaka amakuru ntibabitabe, abandi na bo bakababwira ko bahuze, aha akaba ariho bahera basaba abayobozi kongera kuzirikana ko bose baba bakorera umuturage bakajya baborohereza kubona amakuru.

Uwitwa Eloge Rukundo ni umunyamakuru wandikira Panorama we avuga ko hari igihe abayobozi batanga amakuru ahanini bitewe n’inkuru iri gukorwaho.

Ati “Inkuru zivuga ibyagezweho kuzitangaho amakuru biba byoroshye, ariko inkuru z’ubuvugizi rimwe na rimwe kuzitangaho amakuru biba bigoye. Nigeze guhamagara umuyobozi ntiyanyitaba, n’ubutumwa bugufi namwandikiye ntiyabusubiza. Ya minsi ibiri irarenga, mpamagaye Visi Meya na we ntiyansubiza.”

Undi ni uwitwa Clémentine Uwiringiyimana ni umunyamakuru kuri Radio Salus yagize ati “Hari n’abo twahinduye ba Ndatwaye. Uramuhamagaye akakubwira ngo ndatwaye ariko ntakubwire ngo wongere kumushaka ryari?”

Umunyamabanga nshigwabikorwa wurwego rwabanyamakuru bigenzura RMC Emmanuel Mugisha avuga ko itegeko ritabuza umuntu ubyifuza kuba yakoresha imbugankoranyambaga, gusa ko bigusaba kubitwara kinyamwuga.

Yagize ati” Itegeko ntiribuza umuntu wese ubyifuza kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo asakaze ibitekerezo bye, ariko igihe ubikoze witwaye nk’umunyamakuru, bigusaba kubahiriza amahame n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru.”

Yakomeje avuga ko abitwara kinyamakuru, bagatunga abantu mikoro, inzego z’ubuyobozi zijye zibamenya kuko baba bica amategeko. Gusa ngo abafite amakarita y’abanyamakuru babangamira amahame y’umwuga nukujyabafatirwa ibihano kuko itegeko ribivuga neza.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice yongeye kwibutsa abayobozi ko gutanga amakuru ari inshingano za buri wese, anabasaba gukorana nabashinzwe guhuza abagana akarere n’akarere harimo n’itangazamakuru kugira ngo kubona amakuru biborohere.

Yagize ati” Ubundi gutanga amakuru ni inshingano z’umuyobozi, kuko amakuru ntabwo ari ayacu, ni ay’abaturage. Gusa birumvikana ntabwo abayobozi b’uturere bahora bategereje kwitaba telefone. Hari abakozi bashinzwe guhuza Uturere n’izindi nzego, biba byiza iyo umuntu amunyuzeho. Byazakuraho rwa rwikekwe hagati yacu n’abafatanyabikorwa b’itangazamakuru.”

Ibi biganiro byari bigamije kongera imikoranire hagati y’inzego z’ibanze n’itangazamakuru, kuko Abanyamakuru bavuga ko bibagora kubona amakuru k’ubuyobozi. Mu bindi byavugiwe muri ibi biganiro harimo gusobanura ko abanyamakuru bigenga na bo ari abanyamakuru nk’abandi.

Related posts