Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu bitangazamakuru byo muri Afurika Y’ Epfo birimo kugaruka ku mupasiteri watangaje ko ku itariki ya 23 Nzeri 2025 ,ko Yesu azaza kandi azaba ari kumwe n’ Abamalayika bamushagaye nibwo hazahita haba umunsi w’ urubanza ku banyabyaha ndetse no kubamukoreye.
Uyu mupasiteri witwa Pastor Joshua Mhlakela niwe watunguye abantu nyuma yo gushimangira ko yabonye Yesu agaruka ku Isi ari mu ishusho idasanzwe uwo munsi ukazaba uzwi nka ‘Rosh Hashanah’ bamwe mu bizera bahuza n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Ati:”Imperuka iratwegereye , waba witeguye cyangwa utiteguye”.
Uyu mupasiteri yakomeje agira ati:”Nabonye Yesu yicaye ku ntebe y’Ubwami, ndetse numva ijwi rye ryiza riranguruye avuga ngo ‘Ndaje vuba, nze gutwara Itorero ryanjye’’.Yongereyeho ati:”Yesu yarambwiye ngo tariki 23 na 24 Nzeri 2025, ‘nzagaruka ku Isi”.
Nk’uko bigaragara mu batanze ibitekerezo kuri YouTube, byemeza ko bamwe bahamanyije na we koko , bemeza ko ashobora kuba afite ukuri.Umwe yanditse ati:”Umukobwa wanjye w’imyaka 10 aherutse kurota igaruka rya Yesu, abona ko riri vuba. Rero mwa bantu mwe, Pasiteri Joshua arimo kuvugisha ukuri. Ntabwo nari narigeze ndeba amashusho agaruka ku mperuka ariko Imana yansabye kureba aya”.Undi yamusubije agira ati:”Nahisemo gukurikira Yesu no kumvira umwuka wera kuko ntawe uzi umunsi n’Igihe”.
Benshi bahamije ko icyiza ari uko buri wese yitegura, akaba ku ruhande rwiza, rumusaba gukora neza aho kugira ubwoba cyangwa kugira impuhwe runaka.Ngo ku wa 07 no ku wa 08 Nzeri, Ukwezi kwahinduye ibara kuba umutuku nk’uko bigaragara mu gitabo cya Yoweli.
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumwiha ese Koko nibyo Yasu araza muri kuno kwezi mureke dutegereze turebe koko?
Ivomo: CENT TWINS TV
NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS